Umugabo ukekwaho kwambura no gusambanya abagore n’abakobwa yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rutangaza ko kuri uyu wa 14 Nzeri 2021 rwafunze umugabo witwa Bagaragaza Theogene, akekwaho icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato, kubambura utwabo n’ibindi.

Rubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, uru rwego rwatanze ubutumwa bugira buti“ RIB yafunze Bagaragaza Theogene ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n’ubwambuzi bushukana”.

Bimwe mu bivugwa ko uyu Bagaragaza yamburaga abo yashutse.

Ubu butumwa bukomeza bugira buti“ Bagaragaza yashukaga abagore n’abakobwa ko yababonera akazi, hanyuma akabasaba ko bahurira muri hoteli akabashuka akabasambanya ndetse akabiba amafaranga, ibintu byabo birimo amasakoshi na telefoni ngendanwa”.

RIB, ikomeza ivuga ko uyu mugabo Bagaragaza, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya yayo ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

Mu butumwa bureba buri wese mu gukumira no kwirinda ibyaha, RIB ivuga ko ikangurira abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kugira amakenga ku babizeza akazi cyangwa ubundi bufasha kuko bishobora kubaviramo kugirirwa nabi harimo no gusambanywa ku ngufu ndetse n’izindi ngaruka mbi ku buzima bwanyu.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Bagaragaza avuga yemera ko yashukaga abagore n’abakobwa, bakava iwabo baje mu mujyi, bazi ko baje mu kazi. Yemera kandi ko no kubacuza cyangwa kubambura utwabo yabikoze, ariko kubasambanya ku gahato byo arabihakana, akavuga ko babaga babyumvikanyeho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →