Rusesabagina Paul, abaye intandaro y’ihagarikwa ry’ibiganiro byari guhuza u Rwanda n’Ububiligi

U Rwanda rwanze kwitabira inama yagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’Ububiligi n’uw’u Rwanda I New York. Ni nyuma y’amagambo Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmes yatangaje, anenga imikirize y’urubanza rwa Rusesabagina, avuga ko atahawe ubutabera. U Rwanda rukavuga ko aka ari agasuzuguro.

Mu itangazo Minisitiri Sophie yashyize ku karubanda, yavuze ko yamenye iby’isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina Paul I Kigali. Avuga ko nubwo hari ibyo igihugu cye cyakomeje gusaba ku iburanishwa ry’uru rubanza, ngo bigaragara ko Rusesabagina Paul ataburanishijwe mu buryo bunyuze mu mucyo kandi butabera, by’umwihariko ku birebana n’uburenganzira bwe bwo kwiregura n’ubwunganizi mu mategeko. Avuga kandi ko n’uburengenzira bwe bwo kuba umwere mbere yo gucibwa urubanza butubahirijwe n’ibindi.

Nyuma y’ibyatangajwe n’uyu Minisitiri w’Ububiligi, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ibi ari agasuzuguro, ko kandi ngo byagiye binagaragara kenshi kuva urubanza rutangira, nubwo inzego z’Ububiligi hari byinshi zakoze mu gufasha iz’u Rwanda kubona amakuru mu bijyanye n’iperereza n’ubugenzacyaha ku makuru yari akenewe kuri Rusesabagina Paul ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi.

Ku bw’iyi mpamvu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahise itangaza ko ibiganiro byari kuzahuza ba Minisitiri bombi b’Ububanyi n‘ amahanga I New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitakibaye.

Kuri uyu wa Mbere Tariki 20 Nzeri 2021, nibwo urukiko rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe rwakatiye Rusesabagina Paul imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba yari akurikiranyweho.

Soma hano inkuru ivuga ku rubanza:Rusesabagina Paul wivugiye mu rukiko ko ari impfubyi ya Loni/UN yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →