Rusesabagina Paul wivugiye mu rukiko ko ari impfubyi ya Loni/UN yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Mu isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara, hamwe n’abandi bari kumwe mu rubanza, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imbibi, rwahanishije Rusesabagina Paul igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye. Rwanakatiye kandi Nsabimana Callixte imyaka 20 y’igifungo.

Nubwo uru rukiko rwasomye uru rubanza ndetse rugakatira iki gihano cy’imyaka 25 Rusesabagina Paul, we yari yararwikuyemo mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka, aho yavuze ko abona atizeye ubutabera azahabwa. Gusa kwikura mu rubanza kwe ntabwo byabujije abacamanza kurukomeza kuko uretse nuko amategeko yemerera umuburanyi kuba yakwikura mu rubanza, aha n’ububasha abacamanza kuba barukomeza, gusa aha ho harimo n’umwihariko ko hari n’abandi bareganwaga mu rubanza rumwe barimo Nsabimana Callixte aka Sankara.

Mu isomwa n’itangazwa ry’ibihano, Abacamanza bavuze ko ibyaha Rusesabagina Paul yakoze bigize impurirane mbonezamugambi, kandi ko byanateje urupfu, bityo ngo yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.

Mu isomwa, Umucamanza yavuze ati“ Urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, rukareba uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano, agahanishwa igifungo cy’imyaka 25”.

Urukiko kandi, rwavuze ko nubwo mu kumugenera ibihano rwashoboraga kujya munsi y’ibyo rwamuhanishije, kuba yarikuye mu rubanza ntiyitabire iburanisha ngo yiregure, ngo ntabwo rwari kugira icyo rubikoraho kindi ngo rube rwajya munsi y’imyaka y’igifungo rwamukatiye.

Kuri Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Nsankara, yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.

Urukiko rwasanze Nsabimana Callixte alias Sankara yagombye guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 kuko ari cyo gihano giteganyirijwe icyaha gikomeye yahamijwe, cyagombye kwiyongeraho ibihano biteganyirijwe ibindi byaha yahamijwe, ariko kubera ko icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba cyateje urupfu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 37 y’itegeko no 46/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018, rwasanze yagombye guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera, rwavuze ko rwasanze  nubwo yakoze ibikorwa byateye urupfu, ngo kuba yaremeye ibyaha kuva mu iperereza kugeza mu rukiko no kuba ari ubwa mbere akurikiranywe mu rukiko, iyi ngo impamvu nyoroshyacyaha rwashingiyeho rumugabanyiriza ibihano akatirwa imyaka 20 y’igifungo.

Uru rubanza, abaruregwamo bose ni abantu 21. Uwahawe igihano cy’Igifungo kirekire yahawe imyaka 25, mu gihe uwahawe igihato cy’igifungo gito ari imyaka 3 gusa. Bamwe mu baregeye indishyi bakagaragaza ibimenyetso bazihawe, abandi baburiramo kubwo kutagira ibimenyetso.

Amazina y’abaregwa n’ibihano buri umwe yahawe;

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →