• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Tonga: Kimwe mu bihugu(ikirwa) byari bitaragira umurwayi wa covid-19, yahabonetse

Umwanditsi
October 30, 2021

Abaturage batuye igihugu cya Tonga barimo kwihutira kujya kwikingiza coronavirus nyuma yuko iki kirwa (izinga mu Kirundi) cyo mu nyanja ya Pacifique ku wa gatanu cyemeje ko habonetse umuntu wa mbere wayanduye iki cyorezo.

Ubwo bwandu bwabonetse mu muntu wakingiwe byuzuye, wari ugeze mu gihugu aje mu ndege imucyuye ivuye muri New Zealand (Nouvelle-Zélande).

Minisitiri w’intebe wa Tonga, Pohiva Tu’i’onetoa yaburiye abatuye ku kirwa kinini cya Tongatapu ko bari mu byago byuko mu cyumweru gitaha bashobora gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Igihugu cya Tonga cyari kimwe mu bihugu bya nyuma byari bisigaye bitaratangazwamo ubwandu bwa Covid. Abantu barenga 100,000 batuye muri icyo gihugu-kirwa, kiri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa New Zealand. Abangana na kimwe cya gatatu (abagera ku 33,000) cy’abaturage bose ba Tonga ni bo bakingiwe byuzuye.

Ariko Afu Tei, umuhuzabikorwa by’ikingira ku rwego rw’igihugu, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje kugana ku bigo by’ikingira ngo bahabwe urukingo.

Uwo muntu wanduye iki cyorezo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yari umwe mu bantu 215 bari bari mu ndege ibatahukanye bava mu mujyi wa Christchurch muri New Zealand.

Mu bandi bari muri iyo ndege harimo abakinnyi b’ikipe Olympique ya Tonga, bari baraheze muri uwo mujyi kuva imikino ya Tokyo Olympics yarangira mu kwezi kwa munani.

Minisiteri y’ubuzima ya New Zealand yavuze ko uwo muntu nta coronavirus bari bamusanzemo mbere yuko ava muri icyo gihugu. Ariko abategetsi bo muri Tonga bavuze ko bayimusanzemo ku wa kane nyuma y’ipimwa risanzwe, rikorwa iyo umuntu ari mu kato gategetswe muri icyo gihugu.

Siale Akau’ola, umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y’ubuzima ya Tonga, yabwiye abanyamakuru ko uwo Munya-Tonga basanzemo Covid yari yarahawe doze ya kabiri y’urukingo hagati muri uku kwezi kwa cumi, kandi abategetsi bizeye ko atazaremba.

Minisitiri w’intebe Tu’i’onetoa yavuze ko yagiriwe inama yo kudahita ashyiraho gahunda ya guma mu rugo “kuko virusi izafata igihe kirenga iminsi itatu cyo kugaragara mu muntu uyanduye mbere yuko itangira kwanduza”.

Yongeyeho ati: “Dukwiye gukoresha iki gihe mu kwitegura mu gihe abandi bantu bakwemezwa ko bafite virusi”.

Kuva iki cyorezo cyatangira, ku isi hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 246 banduye coronavirus, n’abagera hafi kuri miliyoni 5 bapfuye bivuye kuri Covid, nkuko bigaragazwa n’imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika.

Iyi virusi ntiragera mu bihugu byinshi bigizwe n’ibirwa byo muri Pacifique, nk’igihugu cya Tuvalu.

Ibindi bihugu nka Koreya ya ruguru na Turkmenistan ntibiratangaza umuntu n’umwe wayanduye, ariko inzobere zemera ko iyi virusi ishobora kuba ibigaragaramo, nubwo itaremezwa n’ubutegetsi ko yahabonetse.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga