DRC: Abitwaje intwaro baraye bateye umujyi wa Bukavu

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga.

Imirwano y’abateye n’ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk’uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro – batari abasirikare b’igihugu – bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuwa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu itangazo, Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo Theo Kasi Ngwabidje yatangaje ko ingabo ziri maso kandi “zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry’umujyi”.

Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi “abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe”.

Abaturage bamwe bo baratangaza ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo. Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

Radio Okapi yatangaje ko komanda w’igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w’inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by’ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yabo yari ugusahura intwaro muri ibyo bigo.

Kugeza ubu nta makuru aramenyekana niba hari abiciwe mu mirwano yabaye cyangwa ingano y’ibyasahuwe.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →