Julian Assange washinze urubuga rwa Wikileaks yemerewe kurongorera umukunzi we muri Gereza

Julian Assange yahawe uruhushya rwo kurongorera/ugushyingirirwa n’umukunzi we Stella Moris muri Gereza ya Belmarsh mu Bwongereza, nk’uko BBC dukesha aya makuru ibitangaza.

Uyu mugabo watangije urubuga rwa Wikileaks hamwe n’umukunzi we Moris basanzwe bafitanye abana babiri b’abahungu, uyu mukunzi we, avuga ko aba bana bababyaye igihe Assange yari akiba mu biro bya ambasade ya Equateur/Ecuador mu Bwongereza.

Abayoboye Gereza bavuga ko ibyo Assange yasabye” byizweho mu buryo busanzwe n’umukuru w’iyi Gereza”. Uyu mukunzi wa Assange, Moris yabwiye ikinyamakuru PA cyo mu Bwongereza ko” anezejwe n’uko ukuri kwatsinze”.

Yongeraho ati:” Nibaza ko nta wundi muntu azasubira kwivanga mu bijyanye n’ubukwe bwacu”.

Itegeko rigenga ukubakana/Gushyingirwa ryo mu 1983 (Marriages Act 1983) ryemerera abafungwa gusaba kurongorera muri Gereza, uwusabye akemererwa agasabwa  kwirihira ibisabwa cyangwa ibikenewe byose nta na kimwe asabye Leta.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mail on Sunday mu mwaka ushize, uyu Moris, umunyamategeko wavukiye muri Afrika y’Epfo, yatangaje ko yari asanzwe afitanye ubucuti na Assange kuva mu 2015 kandi ko yakomeje arera abana babyaranye wenyine.

Muri Videwo yanyujijwe kuri konte ya Wikileaks ku rubuga rwa YouTube, avuga ko yatangiye kubonana na Assange mu 2011 igihe yinjiraga mu itsinda rye ry’abanyamategeko.

Moris avuga kandi ko n’igihe yari mu biro bya Ambasade yahoraga ajya ku mureba hafi iminsi yose, ari naho yamenye” neza uw’ari we Julian“. Assange na Moris batangiye gukundana mu 2015, hashize imyaka ibiri bahita bemeranywa kuzabana nk’umugabo n’umugore.

Moris avuga ko Assange yakurikiranye ivuka ry’aba bahungu be babiri akoresheje ubuhanga bwa videwo kandi ko bahoraga bajya kureba se mu biro bya Ambasade.

Assange, ubu afite imyaka 50 y’amavuko, akomeje urugamba rwo guhagarika ingingo yo kumujyana muri Amerika, aho akurikiranwa ku byaha bya maneko.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimukurikirana ku byo ashinjwa ko yahawe amakuru y’ibanga ajyanye n’ukwivuna/kurwanya abanzi we agahita ayashyira ku mugaragaro, ni nyuma y’aho Wikileaks isohoreye inzandiko zibarirwa mu bihumbi amagana zijyanye n’intambara zo muri Afghanistan na Irak.

Mu makuru yashyizwe ku karubanda, harimo videwo yo mu kwa kane 2010 yerekana abasirikare ba Amerika barasa bakica abasivire bakoresheje kajugujugu muri Irak. Uyu munya Australia ari muri Gereza ya Belmarsh mu Bwongereza kuva mu 2019, igihe Polisi y’iki gihugu yamusohoreye ikamuvana mu nyubako ya Ambasade ya Equateur i Londres.

Yari yahungiye muri iyo nyubako kuva mu 2012, ahunga ingingo yo kumujyana muri Suede, aho yari asanzwe ashakishwa ku byaha byo gufata ku ngufu. Akomeza ahakana ibyo ashinjwa aho ndetse bisa n’ibyahanaguwe.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe amagereza, avuga ati:” Ibyasabwe na Assange byarakiriwe, byigwaho n’umukuru wa Gereza mu buryo busanzwe, nk’uko bisanzwe ku mufungwa uwo ariwe wese”.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →