France: Icyo wamenya ku rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye none i Paris

Kuva kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, mu rukiko rwa rubanda( Cour d’Assises) hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda, Muhayimana Claude ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye.  Mu byo akurikiranyweho harimo; icyaha cy’ubufatanyacyaha nk’icyitso( la Complicité).

Urubanza rwa Muhayimana, rwatangiye kuburanishwa ku i saa munani n’igice ku isaha y’i Paris, ku I saa cyenda n’igice ku isaha yo mu Rwanda. Mu byo aregwa harimo kuba yaratwaraga mu modoka abicanyi bajyaga kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye harimo ku ishuli rya Nyamishaba na Bisesero. Twibutse ko aha Kibuye, ari hamwe mu bice byabagamo Ingabo z’u Bufaransa mu gikorwa cya Operation yiswe Zone Turquoise.

Uyu Muhayimana Claude, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa projet pèche yo ku Kibuye aho yagiye avuye gukora muri Guest House ya Kibuye. Urubanza rwe mu Bufaransa, rwakabaye rwarabaye mu bihe bishize ariko rwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirusi rwigizwa inyuma.

Aha Muhayimana yinjiraga mu rukiko.

Nkuko bitangazwa n’abanyamakuru Hakorimana Gratien na Saro Francine Andrew bari i Paris ku bufatanye bwa Pax Press n’umushinga RCN-Justice & Democracy ( Ubutabera na Demokarasi), bavuga ko uru rubanza rwitezweho byinshi bishobora no kuzagaruka ku ruhare rw’u Bufaransa n’Abasirikare babwo bari muri kiriya gice kiswe Zone Turquoise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Saro na Hakorimana bari i Paris, bavuga ko mu byagiye bivugwa mbere y’urubanza, abantu benshi ngo wasangaga bavuga ko rutazagira imbaraga, ariko ngo bamwe mu banyamategeko baganiriye nabo, bahamya ko nubwo uyu Muhayimana ubwe nta bwicanyi ku giti cye ashinjwa uretse kuba umufatanyacyaha nk’ikitso, ngo uru rubanza rushobora kugira imbaraga nyinshi, ahanini ziterwa no kuba igice ubwicanyi bwabereyemo cyari mu kiswe Zone Turquoise yari iyobowe n’Ingabo z’u Bufaransa.

Uru rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye kuri uyu wa 22 Ugushyingo byitezwe ko ruzasozwa kuwa 17 Ukuboza 2021. Ni urubanza kandi ruzagaragaramo abatangabuhamya ndetse n’impuguke.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →