Kamonyi: Amwe mu mafoto y’irahira rya Nyobozi Nshya, umuhango witabiriwe na Minisitiri Mimosa

Umuhango w’irahira rya Komite Nyobozi Nshya yahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kamonyi, wabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021 mu cyumba cy’inama mu ishuri rya ESB Kamonyi. Ni komite Nyobozi iyobowe na Dr Nahayo Sylivere, Niyongira Uzziel umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu na Uwiringira Marie Josee ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Muri uyu muhango wo kurahira kwa Komite Nyobozi Nshya, hanarahiye kandi Madamu Mediatrice, umujyanama utarabashije kurahira ubushize igihe abandi barahiraga. Ni umuhango kandi wabayemo igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere bwana Tuyizere Thaddee ucyuye igihe hamwe n’umuyobozi mushya ugiye gukomeza muri iyi manda y’imyaka 5 hamwe n’abamwungirije.

Abayoboye igikorwa cy’irahira, bakakira indahiro bari mu myenda yabo y’akazi imbere y’imbaga.

Uyu muhango, wayobowe na Busabizwa Parfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo. Ni igikorwa kandi kitabiriwe na Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo akaba n’imboni y’aka Karere muri Guverinoma y’u Rwanda.

Amwe mu mafoto y’uyu munsi w’irahira n’ihererekanya bubasha;

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi arahirira inshingano nshya yahawe.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu arahirira inshingano nshya.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage arahirira inshingano Nshya.
Umuyobozi w’akarere yahawe inshingano zo kuyobora aka karere muri manda y’imyaka 5.
Minisitiri Aurore Mimosa nk’imboni ya Kamonyi yari yitabiriye ibi birori, uwo ni Meya bari kumwe.
Abatari bake mu bayobozi bitabiriye uyu muhango.

Minisitiri Munyangaju ari kumwe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama, Nyoni Lambert.

VMayor Uzziel ibumoso na VMayor Marie Josee iburyo.
Uwiringira Marie Josee wakoreye muri aka karere imyaka myinshi ari umunyamakuru akaba anahatuye, ari kumwe na Uwamahoro Prisca yasimbuye kuri uyu mwanya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →