• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Muhanga: Barasabwa kwirinda irari ry’ibintu kuko rituma baterwa inda z’imburagihe

Umwanditsi
December 1, 2021

Abanyeshuri biga mu bigo by’Amashuri bibacumbikira n’iby’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bavuga ko irari ry’ibintu abangavu bafite rituma baterwa inda z’imburagihe. Uru rubyiruko rukebura rugenzi rwarwo, rubasaba kwanga ibyo babashukisha no kudahishira abashaka kubashora mu busambanyi.

Uru rubyiruko, ibi rwabitangarije intyoza.com mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga imikino igomba guhuza amashuri mu Ntara y’Amajyepfo hagamijwe kwamagana ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Sharangabo Xavier wiga mu ishuri rya ETEKA, yibukije aba bangavu bigana ko  bakunze gushukwa n’abakuze, bakabaha ibyo batabonerwa n’imiryango yabo bityo bigatuma ababibaha nabo bagira ibyo babakoresha. Abibutsa ko bakwiye kugendera kure no kwamagana ababashuka bagamije kwangiza ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Yagize ati” Turigana ndetse turanagendana, ariko bashukwa n’abantu bakuze bakabashukisha ibyo badahabwa n’imiryango yabo, bityo ababaha ibi bintu bakagira ijambo cyane mu kubona uko babashuka byoroshye, ariko tugerageza kubigisha tukanabibutsa ko bidakwiye, ko byabicira ubuzima bw’ejo hazaza kuko uwatewe inda ahita ava mu ishuri”.

Umurerwa Hycentha wiga mu rwunge rw’Amashuri rwa Gitarama, avuga ko abakobwa bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bigatuma bangirizwa ubuzima bitewe n’ibyo bizezwa birimo akazi, amafaranga na telefoni. Yongera ho ko hari abashukwa n’abagabo bakabaha ibyo bashaka maze nabo bakabakorera ibyo babifuzaho.

Umukozi wa Rwamrec, Niyibizi Ange Silas avuga ko iki gikorwa kigamije gukangurira abakiri bato kwirinda kurarikira ibintu. Ahamya ko akenshi iri hohoterwa ridakomoka ku bucyene bw’imiryango bakomokamo. Ashimangira ko bashaka kubereka ko ububasha bifitemo bwabafasha kwiteza imbere, ko kandi abagabo nabo bakwiye kureka gushukisha abana utuntu duto, ndetse bakibuka ko amategeko abareba bityo bakwiye kureka gushuka abana. Asaba abana n’abandi bose kudaceceka no kwamagana abantu nkabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace avuga ko iki gikorwa kigamije kwibutsa ko inda ziterwa abangavu ari icyorezo gituma abatewe izi nda bahita bava mu ishuri ndetse n’ubuzima n’ubwuwo yabyaye bukaba bubi. Abibutsa ko bakwiye kwanga ibyababuza kugera ku nzozi zabo no kwirinda ababashuka hagamijwe kubaka ejo heza h’umuryango nyarwanda.

Yongeraho ko impanuro bahabwa bakwiye kujya bazikurikiza ndetse bakazijyana mu rugo aho batuye bagakomeza no kwirinda COVID-19 kuko igihari kandi igenda yihinduranya.

Mu itangizwa ryiyi mikino, ikigo cya ETEKA cyatsinzwe na Gs Gitarama ibitego 2-0. Ni amarushanwa azakinwa mu bice byose bisanzwe bikina mu mikino isanzwe ihuza ibigo by’amashuri (Interscolaire) hagamijwe gukangurira uru rubyiruko kwirinda ihohoterwa rituma baterwa inda z’imburagihe.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga