Muhanga: Abaturage bijeje ubuyobozi ubufatanye mu kwesa imihigo nyuma yo kuyegerezwa iwabo

Abaturage bo mu murenge wa Shyogwe barashimira ubuyobozi bw’Akarere ka muhanga n’abafatanyabikorwa babegereje imihigo iwabo ku murenge. Barasaba ko bakomeza kugera no ku Mudugudu. Barizeza ubuyobozi ubufatanye mu kwesa imihigo iba yahizwe hagamijwe iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage,.

Abaturage, ibi babyijeje ubuyobozi mu muhango wo kumurika ibyapa bimanitseho imihigo 89 irimo gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021 -2022, igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Ukuboza 2021.

Mushimiyimana Marie Claire, avuga ko iki cyapa kigaragaraho imihigo kigiye kubafasha gukurikirana neza imihigo barebera hamwe uko igenda ishyirwa mu bikorwa.avuga ko bayigiraga mu makaye gusa, ariko ubu iri aho buri wese atambuka ayireba, ko rero bagiye gufatanya n’ubuyobozi kuyishyira mu bikorwa.

Yagize ati” Turishimye cyane kuko hano niho dukorera inama zose, tuzajya tugira uruhare rwo gufasha akarere kugera kubyo biyemeje muri iyi mihigo. Twagiraga amakaye ariko turishimira ko bizagenda neza kurushaho nidufatanya”.

Kabandana Pascal, avuga ko ibikwiye kwitabwaho cyane ari mu buhinzi bakabaha imbuto z’indobanure, amafumbire ndetse n’ibindi kugirango bakomeze kwesa neza imihigo iba yahizwe bakabashakira nuko bajya buhira mu gihe ikirere cyabaye kibi.

Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo kwegereza abaturage imihigo.

Umuyobozi uhagarariye Imiryango itari iya Leta mu Karere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, avuga ko aho ibyapa by’imihigo biri ari ahantu abaturage bakunze guhuririra bityo ko bahawe rugari mu bibakorerwa.

Yagize ati” Nibyo bahawe ibizabafasha kugirango bagire uruhare rw’ibibakorerwa kuko ibi byapa byashyizwe ahantu hakunze guhurira abantu benshi kugirango bijye bibibutsa ko bakwiye gufatanya n’ubuyobozi kwesa neza imihigo iba yahizwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yemeza ko imihigo abaturage begerejwe idakwiriye kuba amasigaracyicaro kuko iyi mihigo yavanywe mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage, ko ari nabo bitangiye ibiri gushyira mu bikorwa.

Meya Kayitare, akomeza avuga ko abaturage bagomba kuzajya bareba iyo bemerewe bakareka kuyitirira abayobozi no kuyibaharira kuko bidakwiye. Ahamya ko aribo bafite uruhare runini mu kuyesa neza kuko ari iyabo.

Abaturage bijeje ubuyobozi ubufatanye mu kwesa imihigo.

Mu imurikwa ry’ibi byapa kandi, abaturage babajijwe ibibazo ku mihigo imwe nimwe maze abatsinze neza bahabwa amaradiyo yo kubafasha gukomeza gukurikiranira ho gahunda za Leta. Abatsinze kandi bahembwe ibitenge byo kwambara bakangurirwa gukomeza gufasha ubuyobozi kabagezaho iterambere.

Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyazambije ibintu byinshi, yemeza ko imihigo 89 yose igeze hejuru ya 50% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari itangira mu kwezi kwa Nyakanga 2021 ikazarangira mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →