Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga RBC yahagaritswe ku mirimo ye mu buryo butunguranye

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 07 Ukuboza 2021, rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul ashingiye ku itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, imuha ububasha bwo gushyiraho no kuvanaho abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’ibiyishamikiyeho bifite ubuzima Gatozi, yabaye ahagaritse Dr Sabin Nsanzimana ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima-RBC, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Dore uko itangazo ryashyizwe kuri Twitter rivuga;

Dr Sabin Nsanzimana, yari umuyobozi wa RBC guhera mu mwaka wa 2019 ubwo yasimburaga Dr Condo Jeanine. Mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari muri iki kigo cya RBC nk’umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →