Bugesera: Meya Mutabazi arashimira Abaskuti umusanzu batanga mu burere bw’urubyiruko

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi ashimira umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, uruhare ugira mu gutanga uburere buboneye ku rubyiruko ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza bakorera abaturage bagamije kubakura mu mibereho mibi.

Meya Mutabazi, ibi yabitangaje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021, ubwo yasuraga ingando y’Abaskuti yabereye muri aka karere mu murenge wa Rilima, ku cyiyaga cya Kidogo. Ni ingando yahuje Abaskuti bakuze bari mu nshingano z’Umuryango haba muri Kaminuza, mu Turere tw’Ubuskuti no muri Komisiyo z’abakoranabushake ku rwego rw’Igihugu ndetse n’abakozi b’umuryango.

Meya Mutabazi iburyo.

Yagize ati” Ndashimira Umuryango w’Abaskuti kuko ni umuryango uhamye kandi mufite uruhare rukomeye mutanga mu burere bw’urubyiruko rw’u Rwanda. Mubigisha byinshi byabafasha gutera imbere bo ubwabo, bakanahindukira bagafasha abaturage bacu hagamijwe kunoza imibereho n’imyitwarire by’abaturage muri rusange.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, Uzabumugabo Virgile avuga ko bishimiye kongera guhurira mu ngando bagamije kurebera hamwe uko bakomeza gufasha abanyamuryango, banateza imbere uburere n’inyigisho bikwiriye ndetse no kubibutsa gukomeza gukorera abaturage ibikorwa by’ubugiraneza.

Yagize ati” Turishimye cyane kandi turashimira Abaskuti bitabiriye iyi ngando. Kurebera hamwe imigambi y’Ubuskuti nuko twarushaho kunoza ibyo dushinzwe, byose biba  bigamije kunoza uko inyigisho zihabwa abanyamuryango bacu zibageraho, tunagamije kubibutsa ko ibikorwa bakorera abaturage bikomeza gushingira ku bugiraneza n’ubwitange duharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze”.

Yongeyeho ko kandi buri Muskuti akwiye kurangwa n’ibikorwa by’ubugiraneza biteza imbere imibereho y’abaturage abana nabo, no kubibutsa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari, ibikorwa byabo bigakomeza mu bukangurambaga bwa buri munsi bakora.

Umuhoza Magnifique, umwe mu bitabiriye iyi ngando avuga ko nubwo hashize imyaka ibiri ibikorwa bihuza abantu benshi bitaba, baticaye gusa ahubwo bagiye bafasha abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID -19 no gufasha abaturage kuva mu mibereho mibi yatuma babura n’ubuzima bwabo; bakagira isuku, uturima tw’igikoni, na kandagira ukarabe. Yongeraho ko uburere bahererwa mu muryango w’Abaskuti buzabaherekeza kugera mu busaza bwabo bakanga umugayo bakaba abaturage beza banogeye igihugu.

Umuryango w’Abaskuti ni umuryango ureba abana n’urubyiruko ndetse ukabakira utagize icyo ureberaho haba; Igihugu, ubwoko, idini, ibara ry’uruhu n’ibindi bitandukanye byatuma abantu bagirana amakimbirane kubera kutabyumva kimwe. Ni umuryango kandi ufasha abawurererwamo guteza imbere ubushobozi bifitemo mu bwenge, imibanire n’abandi, imbaraga, imibanire n’Imana, n’imbamutima bikabatoza kuba ingirakamaro aho batuye hagamijwe kugira isi nziza kandi ituwe n’abaturage babanye neza bose baharanira kwiteza imbere.

Iyi ngando y’Abaskuti, yashojwe kuri iki cyumweru yabereye ku kiyaga nyaburanga cya Kidogo. Abayitabiriye bavuga ko inama n’impanuro bahakuye zigiye kubafasha kurera neza abakiri bato mu buskuti.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Bugesera: Meya Mutabazi arashimira Abaskuti umusanzu batanga mu burere bw’urubyiruko

  1. Mushimiyimana John December 13, 2021 at 4:32 pm

    Nibyagaciro!Creating a better world!!!
    Mukomerezaho urubyiruko rw’u Rwanda twubake u Rwanda twifuza,ruzira,ubukene,umwiryane,amacakubiri,kwikubira,….
    Duharanire gusiga isi ari nziza kuruta uko twayisanze.
    Imana ikomeze guha imbaraga n’Ubwenge urubyiruko rw’u Rwanda.

Comments are closed.