• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Umugabo muri Sierra Leone yatawe muri yombi azira gushaka kugurisha umwana we w’umuhungu

Umwanditsi
January 8, 2022

Polisi ya Liberia yataye muri yombi umugabo w’imyaka 29 wo muri Sierra Leone imurega kugerageza kugurisha umwana we w’umuhungu w’imyaka 10.

Bigaragara ko bwari uburyo bw’amaburakindi bwo gushaka amafaranga yo kugura moto yo gusimbuza iyo yibwe. Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwo mugabo yabwiye abapolisi bakora iperereza bo mu murwa mukuru Monrovia ko yari acyeneye agera ku madolari 1000 y’Amerika (miliyoni imwe mu mafaranga y’u Rwanda) kuko iyo moto, yari iy’inshuti ye, yari yibiwe mu rugo iwe.

Yari yabwiwe ko uburyo bumwe bwonyine yashoboraga kubonamo amafaranga angana gutyo kandi byihuse kwari ukwerekeza mu gihugu bahana imbibi cya Liberia akagerageza gushaka uwagura umuhungu we.

Iwabo muri Sierra Leone nkuko BBC ibitangaza, abantu bari bamubwiye ko byakoroha gukorera ubucuruzi nk’ubwo hakurya y’umupaka. Yari yabiteguye mu kwezi kwa cumi na kabiri, abinyujije ku mugabo wagiye hagati ye n’umuguzi (uyu uzwi nka ‘commissionnaire’). Mu biganiro, bigaragara ko uwo muhungu bamwitaga inkoko aho kuvuga ko ari umuntu, mu rwego rwo kugira ngo gahunda yabo idatahurwa.

Ariko Polisi yaje guhabwa amakuru, uwo mubyeyi atabwa muri yombi ubwo bivugwa ko umuguzi yari mu nzira agiye gufata uwo muhungu mu mujyi uri hanze y’umurwa mukuru Monrovia.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru Global News Network rwo muri Liberia, uyu mwana ubu arimo kwitabwaho na minisiteri y’uburinganire ya Liberia. Ubucuruzi bw’abantu ni ikibazo gikomeye muri Afurika y’uburengerazuba. Abana bagurishwa mu bucakara bwo muri iki gihe, ntibemererwa kuvugana n’abo mu miryango yabo, ndetse akenshi bakoreshwa nk’abakozi bo mu ngo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga