• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Nyamagabe: Amezi agiye kuba 5 Abakora imihanda yahawe kompanyi z’urubyiruko badahemwa

Umwanditsi
February 15, 2022

Rumwe mu Rubyiruko rwahawe akazi ko gukora imihanda mu karere ka Nyamagabe, aho bakorera kompanyi ya Big Heaven contractor, baravuga ko amezi agiye kuba 5 batarahabwa n’iripfumuye(ifaranga). Basaba ko amahirwe bahawe akwiye kujyana no guhabwa ibyo bakoreye. Bamwe mu bayobozi bavuga ko hari amezi 2 baherutse kubahemba nubwo bo bakavuga ko ibyo babyumva mu magambo. Hari n’abananirwa kwihangana ngo bakishora mu busambanyi bashaka uko bakemura ibibazo.

Mu gihe Tariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2022 amezi atanu azaba yihiritse nta faranga babonye kandi byitwa ko bakora, uru rubyiruko rwemeza ko aya mafaranga bategereza igihe kingana gutya bigoye kuba yaza ngo agire icyo abamarira.

Umwe muri aba mu mvugo ahuza na bagenzi be ati” Biratubabaza kubona tugiye kumara amezi 5 yose tutarabona kuri aya mafaranga twitwa ko twakoreye kuko kuva mu kwezi kwa Nzeli 2021 ntiturahabwa n’iripfumuye. N’abakoresha bacu ntubabaza ngo bakubwire ngo wenda azanaboneka vuba”.

Undi muri uru rubyiruko twirinze gutangaza amazina, avuga ko hari bagenzi be bakorana bigora kwihanganira itinda ry’aya mafaranga n’ibibazo baba bafite, bakishora mu busambanyi kugirango babashe kubona ibyo bagakwiye kwibonera ubwabo mu gihe bahembwe. Asaba ko bene izi kompanyi zibakoresha n’abazihaye amasoko bakwiye kubikemura hakiri kare kuko bishobora kuzateza ikibazo gikomeye abakozi babo.

Umuyobozi wa Kompanyi ya Big Heaven Contractors ikoresha aba bakozi, Mateso Ferdinand, yabwiye intyoza.com ko amafaranga koko yatinze, ariko akemeza ko hari amezi 2 bahawe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ndetse ko andi mezi 2 asigaye bazayahabwa vuba kuko ngo bamaze gutanga ibisabwa byose kugira ngo bahembwe.

Ati” Nibyo birashoboka ko twatinze guhemba abakozi bacu ariko natwe si twebwe. Ikosa ni abagomba kuduha amafaranga tukishyura kuko twebwe turebana n’ikigo gishinzwe ubwikorezi no gucunga imihanda (RTDA) ndetse na RMF, nibo bagomba kujya baduha amafaranga y’ibimaze gukorwa ari nabyo duhemberwa bityo tugahemba abakozi bacu”.

Akomeza ati” Kutabahembera igihe bitera ikindi kibazo cyo kudakorana umwete ibyo bashinzwe kuko baba batahembewe ku gihe, bityo no kubaha icyizere cy’uko azaza vuba kiba kigoranye kucyemera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Ku murongo wa Telefoni yavuze ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Kompanyi ya Big Heaven Contractors, ko abakozi bayo bose bahembwe nta kibazo kirimo cy’imihemberwe, ariko kandi ku rundi ruhande akavuga ko hari Kompanyi imwe itaruzuza ibyangombwa ngo isinye amasezerano, ko nayo niyuzuza ibyangombwa izahembwa vuba.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. MATESO Ferdinand says:
    February 15, 2022 at 8:34 am

    Ariko abanyamakuru mujye muvuga inkuru mwahagazeho neza muravuga ngo abantu ntibarahembwa ibyo bintu mubihagazeho nka Company Big Heaven Contractors Ltd Hari ubabwiye ko atahembwe ! Kugezubu abakozi mubanza mucukumbure ikibazo mbere yo kuvuga inkuru

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga