Rtd Gen. Akandwanaho Caleb uzwi ku mazina ya Salim Salehe, akaba umuvandimwe ( murumuna) wa Perezida Museveni, wari witezwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kane, mu buryo butunguranye uru rugendo rwasubitswe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 nibwo ibitangazamakuru byo mu Gihugu cya Uganda byanditse inkuru ivuga ko Rtd Gen. Salim Salehe agomba kuba ari i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aho byavugaga ko muri urwo ruzinduko rwe harimo ko agomba kubonana na Perezida Kagame Paul.
Umunyamakuru Canary Mugume wo muri iki Gihugu, umenyerewe cyane ku nkuru zicukumbuye niwe watangaje bwa mbere aya makuru y’uruzinduko rwa Rtd Gen Salim Salehe i Kigali, avuga ko ayakesha ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.
Nyuma mu masaha ya saa yine z’ijoro, uyu munyamakuru yongeye gutangaza ko uru ruzinduko uyu muvandimwe wa Perezida Museveni rwasubitswe, ko rwimuriwe ikindi gihe kitatangajwe. Ni uruzinduko yavugaga ko rwari kumara icyumweru.
Soma hano indi nkuru bijyanye;Perezida Museveni nyuma yo kohereza umwana we i Kigali, ubu yohereje umuvandiwe we Gen. Salim salehe
Nubwo uru ruzinduko rwa Rtd Gen Salim Salehe i Kigali mu Rwanda rwasubitswe, kuza kwe ni indi ntambwe ikomeye kandi yitezweho gushimangira izahurwa ry’umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warajemo igihu. Uyu ni umwe mu bakomeye kandi ufite icyo avuze mu butegetsi bwa Perezida Museveni, akagerekaho no kuba umuvandimwe we. Ni uruzinduko kandi ruvuzwe mu gihe kitagera ku kwezi, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni avuye mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda hari itangazo yashyize hanze igaragza ko uru ruzinduko rwavuzwe ntaruhari. Ko ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga atari byo.
intyoza