Nyaruguru: Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kibeho yatawe muri yombi na RIB

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2022, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Akurikiranyweho ibyaha birimo icya Ruswa y’inshimishamubjri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubucuti.

Mu itangazo RIB yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter,  ivuga ko uyu Nsengiyumva Silas yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho iperereza ku byaha akekwaho rikomeza kugira ngo hakorwe Dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, ruvuga ko rushimira abantu bose bagize uruhare mu kugira ngo uyu ucyekwa atabwe muri yombi.RIB, mu butumwa bwayo inakangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakiru ku basaba ndetse n’abatanga Ruswa muri serivise z’ubutabera kugira ngo bafatwe bahanwe, bityo Ruswa iranduke mu Gihugu.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →