Kamonyi: Umucuzikazi ati“Konti yanjye ntisebye”, bagore namwe bakobwa mureka isoni mukore

Niyirera Perepetuwa, umubyeyi w’imyaka 60 y’amavuko, abana 5 n’abuzukuru 11 akaba atuye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi avuga ko Umwuga w’ubucuzi benshi bafata nk’ukorwa n’abagabo yawutinyutse ari umugore nubwo yabanje kugira isoni. Ahamya ko wamubereye inzira yo kwiteza imbere mu gihe bamwe bamukwenaga. Ati“ Konti yanjye muri SACCO ntisebye”.

Ni mu butumwa Niyigena yatangiye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore, aho yakeburaga bamwe mu bagore n’abakobwa barera amaboko bakibwira ko akazi kabuze, kimwe n’abatega amaboko ngo bahabwe batakoze.

Yagize ati“ Ndagira ngo nkangurire abagore bagenzi banjye aha ngaha!, muntu uvuga ngo nabuze akazi, ndagira ngo nkubwire yuko usigaye inyuma ari wowe wisigaje inyuma, akazi kariho!. Nti muzatinye, nti muzavuge ngo nkeneye akazi ko mu biro!, ibiro urabyiha, aho ubishakiye ugira ibiro byawe”.

Akomeza ati“ Niyirera Perepetuwa rero nabyirutse…, umva ntabwo nari nziko Inkotanyi tuzitwa Inkotanyi, ariko nibonagamo kuba ndi Inkotanyi. Nize i Nyabisindu muri 80, niho nize umwuga w’Ubucuzi, ariko nza kugira isoni nkavuga nti umuntu uzabona umugore acura, aho Mama nti bazanseka?”.

Avuga ko Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yaje kwisanga ashobora kuzasabiriza kandi afite umwuga yize, abona ko aramutse awukoze neza wamutunga. Yaje guhabwa amafaranga ibihumbi 50 y’Ubudehe n’ubuyobozi bw’Akarere, niko kubwira umugabo we ngo akenyere nawe akenyere bashake imibereho iruseho kuba myiza. Yarabikoze kandi biramuhira, atangira umwuga yari yaranze gukora kubera isoni.

Uretse aya mafaranga ibihumbi 50 y’Ubudehe bari bahawe n’Akarere, ahamya ko basa nk’abari batangiriye kuri Zero, ndetse bari mu icumbi kuko Jenoside yari yabasize nta kintu bafite.

Agira ati” Nakuye ingutiye nambara ipantara, umugore njya mu ruganda turacura. Ubu ndi Umucizikazi ntabwo mbabeshya. Ndaterura inyundo nkicara ngacura, mfite ububasha bujya I Kigali nkirangurira ibikoresho(Pieces) byo gucuramo amarasoro…, ikintu cyose gicurwa turagicura kuko twari twarabyize uretse ko tutari twarabishyize mu bikorwa”.

Binyuze mu Bucuzi, avuga ko yiteje imbere we n’umugabo, babasha kwivana mu icumbi bubaka inzu, ndetse muri 2013 atangira gukorana n’ibigo by’imari aho avuga ko Konti ye muri SACCO idasebye. Avuga kandi ko yaguze isambu ye bwite ayitera insina za Fiya, akaba mu myaka ye afite akomeje kwiteza imbere, urugo rwe rukaba rukomeye.

Abo bakobwa 2 bari ibumoso bwe ni abanyeshuri yinjije mu mwuga. Ni Abacuzikazi.

Ubwenge afite mu bucuzi, avuga ko atabwihereranye, ko ubu afite abana babiri b’abakobwa yigishije gucura ku buryo babikamiritse. Akangurira abagore n’Abakobwa gukura amaboko mu mufuka, bagakora bakiteza imbere kuko batazabaho bateze amaboko. Ahamya kandi ko agaciro k’umuntu kava mu byo akora katava mu gutega amaboko.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Umucuzikazi ati“Konti yanjye ntisebye”, bagore namwe bakobwa mureka isoni mukore

  1. JEAN DAMASCENE NIYOTUMURAGIJE March 12, 2022 at 8:33 am

    Courage Perpetue ,komeza utere imbere murwakubyaye

Comments are closed.