Umunyamakuru w’Umurusiyakazi yishwe n’ibisasu by’Igihugu cye muri Ukraine

Umunyamakuru w’Umurusiyakazi yiciwe mu iterwa ry’ibisasu ryakozwe n’ingabo z’Uburusiya mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine. Uyu, abaye uwa Gatanu mu banyamakuru bamaze kumenyekana biciwe muri iyi ntambara imaze ukwezi yatangijwe na Leta y’Uburusiya kuri Ukraine.

Umunyamakuru Oksana Baulina, yari amaze igihe atangaza amakuru y’I Kyiv no mu mujyi wa Lviv wo mu burengerazuba bw’Igihugu ku rubuga The Insider rutangaza inkuru zicukumbuye, nkuko rwabivuze mu itangazo rwasohoye.

Iryo tangazo ryongeraho ko yapfuye ubwo yari arimo gufata amashusho y’ibyasenyutse mu karere ka Podil ko mu murwa mukuru.

Mbere, Baulina yari yarigeze gukora mu kigo kirwanya ruswa cy’Umurusiya Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, ndetse yari yaravuye mu Burusiya.

Mu mwaka ushize, abategetsi b’Uburusiya batangaje ko icyo kigo kinyuranyije n’amategeko ndetse bavuga ko ari icy’ubuhezanguni, bituma abakozi bacyo benshi bahungira mu mahanga.

Nkuko BBC ibitangaza, amakuru avuga ko undi muntu umwe yishwe naho abandi babiri bakomerekera muri iryo terwa ry’ibisasu. Urubuga rw’amakuru The Insider rwavuze ko mbere Baulina yari yarohereje inkuru nyinshi z’i Kyiv no mu mujyi wa Lviv.

Icyo gitangazamakuru cyavuze ko “cyihanganishije cyane” umuryango w’uwo munyamakuru n’inshuti ze.

Umunyamakuru Alexey Kovalyov ukora inkuru z’ubucukumbuzi, yahaye icyubahiro Baulina. Mu butumwa yatangaje kuri Twitter, yavuze ko yari amaze imyaka 16 amuzi, kandi ko bakoranye mu bitangazamakuru byinshi byigenga, akaba yari umuntu ufite “ubushishozi bwo gukora igikwiye”.

Baulina ni umwe mu banyamakuru batanu bazwi ko bamaze kwicirwa muri iyi ntambara imaze ukwezi. Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatatu, Yevhenii Sakun, umunyamakuru wafataga amashusho wa teleziviyo LIVE yo muri Ukraine wanakoreraga ibiro ntaramakuru EFE bya Espagne, yiciwe mu iraswa ry’umunara w’iyo televiziyo i Kyiv.

Ibyumweru bibiri nyuma yaho, umunyamakuru w’Umunyamerika Brent Renaud wanakoraga za filime, wari ufite imyaka 50, yishwe arashwe ubwo yari arimo gufata amashusho mu mujyi wa Irpin uri hanze ya Kyiv.

Ndetse iminsi ibiri nyuma yaho, abanyamakuru babiri ba Fox News – Pierre Zakrzewski wari ufite imyaka 55 wafataga amashusho, hamwe na Oleksandra Kuvshinova wari ufite imyaka 24 – bishwe ubwo imodoka yabo yakubitwaga n’amasasu yari arimo kuraswa ku nkengero za Kyiv.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →