Perezida Kagame i Brazzaville ati“ Tuve mu magambo”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu gihugu cya Congo Brazzaville, yavuze ko abategetsi ba Africa bagomba kuva mu magambo meza y’imyaka myinshi bakajya mu bikorwa kandi bakabijyamo “nk’ibyihutirwa”.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ya Congo Brazzaville amagambo arimo ibyo igihugu cye cy’u Rwanda cyagezeho, ibyo Africa iri kugeraho, n’imbogamizi zikiriho.

Mu ijambo yatangije amagambo macye y’igifaransa, ururimi rukoreshwa muri Congo Brazzaville, yavuze ko abanyafurika bagomba gushyira hamwe kugira ngo bubake “umugabene ukomeye”.

Perezida Kagame, yavuze ko Covid-19 yahaye isomo isi, na Africa, ryo kwitegura ibyorezo by’ahazaza.

Muri iyo ntero nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko u Rwanda, Senegal, na Ghana, bifashijwe n’abaterankunga, biri mu bikorwa byo gukora inkingo “zazafasha ibyo bihugu n’ahandi muri Africa”.

Yakomoje ku bufatanye bw’ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu burasirazuba bwa DR Congo, anavuga ku nyungu zo kwinjira kwayo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Yagize ati:” Ikibura [muri iyo migambi myiza] ni ukujyana twese hamwe tuve mu magambo tujye mu bikorwa, tukabijyamo nk’ibyihutirwa. Ntabwo twakwishimira kuvuga ibyiza imyaka n’imyaka…ariko tutabigeraho“.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →