Espagne: Abagore bababazwa n’imihango bikomeye bagiye gushyirirwaho itegeko ry’ikiruhuko

Igihugu cya Espagne kirateganya gushyiraho igihe cy’ikiruhuko cyemejwe na muganga mu buryo bw’amategeko ku bagore bababara bikomeye mu gihe bagiye mu mihango (ubutinyanka mu Kirundi).

Uyu mushinga w’itegeko ukubiyemo ko abagore bashobora guhabwa iminsi itatu y’ikiruhuko buri kwezi, gishobora no kugera ku minsi itanu kuri bamwe. Ariko hari abanyapolitiki baburiye ko uwo mushinga w’itegeko wahishuriwe ibitangazamakuru byo muri Espagne igihe kitaragera, ukirimo gutunganywa.

Mu gihe waba wemejwe nk’itegeko, waba ubaye itegeko rya mbere mu Burayi rigena icyo kiruhuko. Ibihugu bicyeya ku isi ni byo bifite itegeko nk’iryo.

Uwo mushinga w’itegeko wo mu Gihugu cya Espagne, ukubiye muri gahunda ngari y’ivugurura rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ririmo n’impinduka ku mategeko y’iki gihugu ku gukuramo inda.

Ibitangazamakuru byabonye ibice by’uwo mushinga w’itegeko bitangaza ko byitezwe ko ugezwa ku baminisitiri mu cyumweru gitaha.

Uwo mushinga w’itegeko, uvuga ko icyo kiruhuko cy’iminsi itatu kizatangwa cyemejwe na muganga ku bagore bababara bikomeye mu gihe cy’ imihango, kikaba gishobora kandi kongerwa kikagera ku minsi itanu ku mihango itera ububabare budasanzwe cyangwa ibuza umugore kugira ikindi akora.

Ariko nkuko BBC ibitangaza, byitezwe ko iri tegeko ritazareba abagore bagira ububabare bworoheje. Ikinyamakuru El País cyo muri Espagne gitangaza ko uwo mushinga w’itegeko uri muri gahunda ngari yo gufata imihango nk’ikintu cyo kwitabwaho kwa muganga.

Iyo gahunda, irimo no gukuraho umusoro ku bikoresho by’isuku yo mu mihango, no kubishyira nta kiguzi (ku buntu) mu bigo bihuriramo abantu benshi nko mu mashuri no mu magereza.

Uyu mushinga w’itegeko kandi, urimo no kongera ikiruhuko umugore ahabwamo umushahara cyo mu gihe yitegura kubyara, n’impinduka ku mategeko yo gukuramo inda, zatangajwe muri uyu mwaka na Minisitiri w’uburinganire Irene Montero.

Zirimo gukuraho ibisabwa byo kuba ufite imyaka 16 na 17 kugira ngo wemererwe gukuramo inda nta ruhushya rw’ababyeyi cyangwa abakurera, byashyizweho n’indi guverinoma ya Espagne mu mwaka wa 2015.

Uwo mushinga w’itegeko unakuraho igihe gisanzweho cy’iminsi itatu y’integuza mbere yo gukuramo inda, ukanakuraho gusaba ko serivisi zo gukuramo inda zitangirwa mu mavuriro ya Leta.

Ariko abaganga, muri iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 47 biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika, bazakomeza kugira ububasha bwo gushyira umukono mu gitabo cy’abahisemo kudakuramo inda, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru El País.

Iri tegeko riteganywa, rizaba rinarimo uburyo bukaze kurushaho ku bijyanye no guterwa intanga ugatwitira undi muntu (ibizwi nka ‘surrogacy’), bitemewe muri Espagne.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →