Muhanga: Hatowe ingengo y’imari ya Miliyari 28

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yamurikiwe ingengo y’Imari izakoreshwa mu mwaka wa 2022-2023. Muri iyi ngengo y’imari, hazubakwa imihanda mishya ya Kaburimbo ndetse n’Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye byagenewe amafaranga asaga Miliyoni 260. Ni ibiro by’Umurenge bizaba bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga.

Ibyo kumurikira inama njyanama iby’iyi Ngengo y’Imari, byabaye ku wa 30 Kamena 2022, aho akarere ka Muhanga kazakoresha ingengo y’Imari ya Miliyari zisaga Makumyabiri n’umunani ( 28.441.162.961frw), harimo Miliyoni 260 zo gusazura ibi biro byahoze ari ibya Komini Nyamabuye.

Perezida w’Inama Njyanama ya Muhanga, Octave Nshimiyimana yabwiye intyoza ko muri iyi ngengo y’Imari yatowe, igiye kwifashishwa mu kuzamura umujyi no kuwugira neza. Yemeza ko amafaranga menshi azaba ari mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati” Iyi ngengo y’Imari yatowe igiye gutangira ikoreshwa ibikorwa byo kuzamura umujyi no kuwugira neza, ariko amafaranga menshi yashyizwe mu bikorwa by’iterambere kandi tuzashyira ingufu mu gukurikirana ibabazo bigaragara ko bidusubiza inyuma. Tuzagerageza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari izakorwa hamwe n’abafatanyabikorwa bacu”.

Akomeza yemeza ko ibikorwa by’imihanda bizagura umujyi, ahereye ku mihanda igiye kubakwa mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye ndetse no kuhongerera agaciro. Yemeza kandi ko umurenge wa Nyamabuye uzavugurwa kuko wagenewe asaga miliyoni 260, ariko hakaba n’utugari tuzubakwa.

Yagize ati” Hashize igihe bigaragara ko hari ahakenewe imihanda kandi izubakwa mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye no kuhongerera agaciro, abantu bakajya kuhatura. Twanashyizemo amafaranga miliyoni 260 yo kubaka ibiro by’umurenge wa Nyamabuye ndetse hari n’utugali tuzubakwa kugirango ducyemure ibibazo bituma iterambere ritagera hose”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremye Ally Bashir yemeza ko umurenge w’umujyi udakwiye gukomeza gusa uko usa ubu, ari nayo mpamvu hagenwe amafaranga yo kuwubaka ugasa neza. Ahamya kandi ko hari ibindi bikorwa byo kurwanya isuri Leta ikaba yaratanze miliyoni 500.

Ashimangira ko mu ngengo y’Imari isojwe ya Miliyari zisaga 21, zakoreshejwe ku kigero cya 90%. Yemeza kandi ko bagiye kwimukana asaga Miliyari imwe na miliyoni magana abiri (1.200.000) akaba yarakomotse ku bakoreye akarere batigeze bishyuza ndetse n’abakozi bagombaga guhembwa batigeze bashyirwa mu kazi.

Yakomoje ku mafaranga yagombaga kwinjizwa akomoka ku misoro n’amahoro ataragezweho kubera icyorezo cya COVID-19, aho bifuzaga kwinjiza asaga Miliyari 2.058.000 z’amafaranga yu Rwanda ariko bakaba batarabashije kubigeraho kuko haburaga agera kuri Miliyoni 300 bivuze ko binjije asaga Miliyari 1.700.000.000 frw.

Bimwe mubyo abajyanama bagaragaje ni uko basabye ko ikorwa ry’imishinga imwe ni mwe ryajya ryihutishwa maze amasoko agatangirwa ku gihe ntibitinde kuko usanga imishinga yagakwiye kuba yarakozwe mu gihe cya nyacyo ntiyambukiranye umwaka. Banasaba ko amafaranga bahabwa n’ibindi bigo adaherekejwe n’amabwiriza y’ikoreshwa ryayo bajya babyandikira kare bigahabwa umurongo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →