Kamonyi-Kayumbu: Abakekwaho urupfu rw’Umugabo w’imyaka 63 batawe muri yombi

Twagirimana Celestin wari utuye mu Mudugudu wa nyabuhoro, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 28 Nzeri 2022, ahagana ku i saa yine za mugitondo, umurambo we wasanzwe mu murima munsi y’ibiti bya avoka. Umwe mu bana wari ugiye kwahira ubwatsi yamusanze yapfuye, ahita atabaza.

Amakuru y’urupfu rwa Twagirimana Celestin, abaturage bayahaye intyoza.com, ariko kandi anemezwa n’umuyobozi w’Umurenge wa Kayumbu, aho Gitifu Niyobuhungiro Obed avuga ko iby’uru rupfu ari impamo, ko kandi abarimo umugore wa nyakwigendera n’abana be b’abahungu bari mu bakekwa batawe muri yombi.

Avuga uko nyakwigendera yabonywe, Gitifu Obed yagize ati“ Turakeka ko bamwishe. Twebwe twabimenye mu gitondo nka saa yine n’indi minota, ari umwana yari agiye kwahira ubwatsi abona uwo musaza nyine aryamye.…munsi y’ibiti bya Avoka. Kuva aho umurambo wari uri no ku rugo rwe harimo nka metero 100”.

Gitifu, akomeza avuga ko abaturage bavuga ko muri uyu muryango hari hasanzwe hari amakimbirane, ko kandi uyu mubyeyi( Nyakwigendera) ku munsi ubanziriza uyu yatabarukiyeho yari yiriwe ahamagara abana be bose ngo baze abahe iminani, kandi bari baje.

Akomeza avuga ko uyu Nyakwigendera yagiye kenshi ashaka gutanga iminani ariko abo kuyihabwa bahagera bikananirana, ahanini ngo biturutse ku mugore we kuko batabyumvikanagaho, bakabisubika.

Nyakwigendera, Twagirimana Celestin yavuze mu 1959 mu gihe uyu mugore we yavutse mu 1965. Abafashwe ni; Umugore wa Nyakwigendera ndetse n’abahungu be babiri. Ni mu gihe umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gupimwa ari naho uraye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, yihanganishije umuryango wabuze uwawo, ariko kandi anashishikariza abaturage kwirinda amakimbirane. Asaba ko ufite ikibazo yakwegera inzego z’ubuyobozi kuva ku Mudugudu, Akagari n’Umurenge kuzamura. Yibutsa kandi ko nta kibazo gikemurwa no kuba hari uwakwambura undi ubuzima.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →