Ubutaka n’imyaka iburiho by’Umuturage witwa Rudasingwa Leonidas utuye mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga , Akarere ka Kamonyi byangijwe n’ababyigabije, banyuzamo itiyo y’amazi, bacukura aho bashyira ikigega cy’amazi ntacyo abizi ho. Aribaza niba adafite ijambo ku bye?.
Rudasingwa, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko yabonye abantu baza bagacukura mu butaka bwe, bakamwangiriza I Kawa n’indi myaka, bakanyuzamo amatiyo y’amazi, bagacukura n’aho bavuga ko bagiye kubakira ikigega cy’amazi. Ibi byose, avuga ko ari agasuzuguro no kudaha agaciro umuturage ku bye kuko byakozwe atabajijwe, adahawe ijambo ku byo afiteho uburenganzira.
Avuga ku kwangirizwa ibye, yagize ati“ Njyewe mfite n’ikibazo gikomeye, kitoroshye?, mfite ahantu hari I Kawa, umuyoboro w’amazi wanyuzemo, ikigega cy’amazi niho bashaka kucyubakira kuko baracukuye, bampamagaye bamaze kunyangiriza. Nahamagaye nomero bampaye bambwira ko ari iz’umukozi w’akarere, ambwira ko atari we ko ari umugenagaciro. Nti bambwije ukuri bituma nibaza; umugenagaciro n’Akarere aho bihurira, birancanga ariko ahita ambwira ngo we agiye kubiha agaciro ngo azabinzanire ndebe amafaranga azavamo”.
Uyu muturage, akomeza avuga ko abari gukorera ibi bikorwa ku butaka bwe ari nabo bamwangirije, imvugo zabo n’iz’abo bamuhaye bakavugana kuri Terefone nta kuri abona mu byo bamubwira. Avuga kandi ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’akagari bumubwira ko ibyo arimo gukorerwa atari byo, ko niba ari Akarere karimo kubikora kagombye kuba karaje bakaganira, ibikorwa bigatangira ari uko bamaze kumvikana.
Avuga kandi ko yagerageje gucisha make, akanga kwirukankana abamwangirizaga ku gira ngo bititwa ko yabangamiye ibikorwa rusange( nubwo atazi ukuri kwabyo). Ahamya kandi ko ibyakozwe ku butaka bwe abifata nk’agasuzuguro no kudaha agaciro umuturage kuko ngo nta cyakagombye gukorwa atabajijwe.
Mu byo yabwiwe bigomba kurandurwa ahari gukorerwa ibi bikorwa, harimo ibiti bya Kawa 51, aho hamaze kurandurwa 7, hakaba n’amapapayi 2. Gusa guhera mu gitondo cy’uyu munsi, avuga ko yavuganye n’ushinzwe imiturire mu Murenge wa Nyamiyaga akamubwira ko aba abahagaritse niba ari Akarere kabirimo ka kaza bakaganira ku bigiye gukorerwa ku butaka bwe.
Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, yabwiye umunyamakuru ko iby’iki kibazo cy’uyu muturage utaka kwangirizwa ibye yacyumvise kivugwa uyu munsi, ariko ko agiye kubanza gukurikirana neza kugira ngo amenye uko giteye. Gusa, avuga ko muri uyu murenge hari umushinga urimo gukorwa w’umuyoboro ugomba guha amazi abaturage, ariko ko atahita abihuza n’ibyakorewe ku butaka n’imyaka by’uyu muturage.
Iby’iki kibazo kimwe n’ibindi bigishamikiyeho turakomeza kubikurikirana…
Munyaneza Thegene