Meya n’abakozi b’Umujyi muri Mexique bishwe barasiwe mu biro

Abagabo bitwaje intwaro bishe “Mayor” w’Umujyi wo mu majyepfo ya Mexique hamwe n’abandi bantu bagera kuri 17, nk’uko abategetsi babivuga. Polisi yaho, ivuga ko abitwaje intwaro bateye ku biro by’umujyi wa San Miguel Totolapan kuri uyu wa gatatu saa munani z’amanywa ku isaha yaho (saa 21:00 i Kigali). Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyobo y’amasasu yarashwe ku nkuta. 

Mayor Conrado Mendoza Almeda, yiciwe muri iki gitero ku kazi ke. Ishyaka rye PRD ryamaganye ubu bwicanyi kandi risaba ubutabera kuri Conrado. Ni igitero cyashinjwe itsinda ry’abagizi ba nabi ryitwa Los Tequileros nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Abapolisi hamwe n’abakozi bo ku biro by’uwo mujyi nabo bari mu bishwe, imirambo yabo iboneka ku mafoto ababaje yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Se wa Conrado Mendoza, nawe wahoze ari mayor witwa Juan Mendoza Acosta, yabanje kwicirwa iwe, mbere y’uko igitero kijya ku biro by’umujyi.

Umuhanda mugari wo muri Leta ya Guerrero, irimo umujyi wa San Miguel Totolapan, bivugwa ko wafunzwe n’ibimodoka binini kugira ngo bibuze inzego z’umutekano kujya gutabara.

Nubwo iyi Leta isanzwe ivugwamo urugomo, ubu bwicanyi bwatunguye kandi bubabaza benshi, nk’uko Will Grant umunyamakuru wa BBC muri Mexique abivuga.

San Miguel Totolapan iri rwagati mu gace kazwi nka Tierra Caliente, agace k’urugomo mu burengerazuba kagenzurwa cyane n’amatsinda acuruza ibiyobyabwenge. Amatsinda menshi arwanira kugenzura inzira z’ibiyobyabwenge zerekeza mu majyaruguru iruhande rw’inyanja ya Pasifika, nk’uko Grant abivuga.

Nyuma y’iki gitero, minisiteri y’ingabo ya Mexique yavuze ko yohereje abasirikare guhiga aba bantu bitwaje intwaro. Evelyn Salgado Pineda, guverineri wa Leta ya Guerrero yanditse kuri Twitter ko ababajwe cyane n’abishwe.

Mbere gato ya kiriya gitero, bivugwa ko bamwe mu bagize itsinda Los Tequileros basohoye video bavuga ko bagarutse muri ako gace, aho bigeze kuba barwanira n’itsinda mucyeba ricuruza ibiyobyabwenge.

Iri tsinda ryibasiye Leta ya Guerrero hagati ya 2015 na 2017 – kandi rizwiho ko ryateraga ubwoba abakuriye imijyi muri iyi Leta – kugeza umukuru waryo, Raybel Jacobo de Almonte, yishwe.

De Almonte yari azwi cyane nka El Tequilero – umunywi wa Tequila – kandi itsinda rye ryakuye izina kuri we.

intyoza

 

Umwanditsi

Learn More →