Nyuma y’imyaka 12, Ingabire Victoire Umuhoza yabonanye na Bucura bwe

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko yatewe ubwuzu no kongera kubona Bucura bwe nyuma y’imyaka 12 atamubona. Avuga ko u Rwanda rugendwa.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Ingabire Victoire Umuhoza yavuze ati“ Nyuma y’imyaka 12, mfite ubwuzu bw’inshi bwo kongera kubona bucura bwanjye. U Rwanda ruragendwa !”.

Ubu butumwa yatanze, buherekejwe n’ifoto yerekana we n’Umuhungu we( Bucura) bari kumwe ku kibuga cy’indege cya Kigali-I Kanombe.

Muri Mutarama (1), nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu muhungu we Rist Shimwa Muyizere yasohoye indirimbo irimo agahinda k’uburyo yatandukanyijwe na nyina.

Ingabire Victoire Umuhoza, muri 2010 nibwo yagiye gukorera Politiki mu Rwanda, asiga inyuma umuryango we w’abana batatu n’umugabo we. Nyuma yo kugera mu Rwanda, yaje gukatirwa gufungwa imyaka 15 ku byaha birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha we yahakanye.

Mu 2018, Ingabire Victoire yarekuwe ku mbabazi za perezida wa Repubulika amaze muri gereza imyaka umunani. Nubwo yarekuwe, ntafite uburenganzira bwo gusohoka mu Rwanda atabiherewe uruhushya na Minisiteri y’ubutabera. Yigeze kuvuga ko inshuro yagerageje kubisaba atabyemerewe.

Ingabire Victoire Umuhoza ari kumwe na Bucura bwe ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Ajya mu Rwanda, Ingabire yasize uyu muhungu we afite imyaka umunani, ubu akaba afite imyaka 19. Mu ndirimbo yasohoye mu rurimi rw’Igiholandi yise“ Inzira Ndende” ushyize mu Kinyarwanda, Muyizere yaririmbye ku gahinda yasigiwe na nyina n’icyizere yifitiye we na nyina. Mu 2020, Ingabire Victoire Umuhoza yasuwe mu Rwanda n’umukobwa we hamwe n’umwuzukuru we.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →