Kamonyi-Kayumbu: Ukekwaho gusambanya umwana yatorokanye ipingu rya DASSO

Mu masaha ya saa yine y’ijoro ryo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, umugabo witwa Mbananabo Leonard yatorokanye ipingu yari yambitswe n’abakozi b’urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano(DASSO) mu Murenge wa Kayumbu. Akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko. Uyu watorokanye ipingu, yafatiwe mu isoko rya Manyana riherereye mu Murenge wa Kayumbu, ku rugabano rwawo na Musambira.

Amakuru bamwe mu baturage bari mu isoko rya Manyana aho uyu mugabo Mbananabo yafatiwe bahaye intyoza.com, bavuga ko babonye atabwa muri yombi na ba DASSO, bamwambika ipingu baramujyana hamwe n’abandi bantu bari bafashe, aho bavuga ko batazi byinshi ku byo bafatiwe nubwo ngo bumvise bavuga ko uyu Mbananabo yashakishwaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Niyobuhungiro Obed, yabwiye umunyamakuru ko kuba uyu Mbananabo Leonard yatorotse ari ukuri, ko kandi yatorokanye ipingu yari yambitswe na DASSO.

Gitifu Obed, avuga ko ifatwa ry’uyu Mbananabo atigeze arimenyeshwa n’aba DASSO bamufashe, ko atari azi ibyo akurikiranyweho n’ibyo yafatiwe mbere yuko abwirwa ko yatorotse aho bari bamusize ku Murenge ntawe babwiye uretse umuzamu.

Ubwo aba ba DASSO bafataga uyu Mbananabo, ku makuru Gitifu Obed yahaye umunyamakuru, avuga ko we yari yagiye mu kandi kazi n’abakozi b’akarere mu bigo by’amashuri kuko bari mu cyumweru cy’Uburezi.

Mu busanzwe, iyo hafashwe umuntu akagezwa ku Murenge hari igitabo bandikamo, abamuzanye ndetse n’uwo bamusigiye bagasinya nkuko Gitifu Obed abivuga. Kuri iyi nshuro ibyo ngo ntabwo byabaye kandi n’abandi bari bafashe ngo ntazi uko barekuwe n’icyo bari bafatiwe.

Umurenge wa Kayumbu, nta Sitasiyo ya Polisi na RIB bihari kuko urebererwa n’abari mu Murenge wa Musambira. Yaba Mbananabo ndetse n’Amapingu yatorokanye nta rengero kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Gusa na none hakibazwa aho DASSO bakuye Amapingu kuko batayemerewe, ibyo na Gitifu avuga ko atazi aho bayakuye. Hanibazwa kandi niba koko mbere cyangwa nyuma yo gufata Mbananabo nta muyobozi cyangwa se umukozi w’urwego yaba Polisi na RIB baba bigeze bavugana cyane ko uyu akekwaho icyaha kiri mu bikomeye cyo gusambanya umwana, akaba kand atari n’umuturage w’Umurenge wa Kayumbu.

Photo/internet

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Kayumbu: Ukekwaho gusambanya umwana yatorokanye ipingu rya DASSO

  1. Bonaventure October 20, 2022 at 1:42 pm

    Iyi nkuru ya DASSO ko iteye ubwoba nukuvuga ngo gitif ntabyo azi police ntabyo azi have na RIB harimwo urujijo

Comments are closed.