Kamonyi: Ibendera ry’u Rwanda ryakuwe mu musarane ryacagaguwe aho kuba mu murima w’umuturage

Mu ijoro rya tariki ya 07 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Mparo, Akagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi hibwe ibendera ry’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Umurenge bwatangarije intyoza.com ko iri bendera ryabonetse mu murima w’umuturage, ariko ukuri kutavuzwe ni uko ryakuwe mu musarani ryacagaguwe mo ibice 3.

Iri bendera ry’Igihugu, rijya kuboneka hari umuturage watanze amakuru yagendeweho n’inzego zitandukanye mu kurishakisha kugeza ribonywe mu musarane aho ryari ryashyizwe n’abaritwaye ryacagaguwemo ibice bitatu.

Aha bari bamenye ko ryajugunywe muri uyu musarani barimo barishakisha.

Ukekwa kuba ariwe wakoze iki gikorwa kigayitse ( twirinze gutangaza amazina ye), ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ubwe yiyemerera ko ariwe wabikoze. Yamaze gushyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Mugina.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza.com ko ibendera ryabonetse. Gusa, yirinze kugira byinshi abivugaho. Yagize ati” Nibyo ibendera ryarabonetse ariko nta byinshi nabivugaho kubera ko bikiri mu iperereza ndetse RIB ikaba icumbikiye umuturage ukekwaho kubikora“.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshinngwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, abajijwe n’umunyamakuru iby’iyibwa n’iboneka ry’iri bendera cyane ko ariwe wari watangaje ko ryabonetse mu murima w’umuturage aho kuba mu musarane ryanangijwe, yavuze ko inzego bireba zirimo kubikurikirana.

Bamwe mu baturanyi b’umuturage watawe muri yombi akekwaho kuba ariwe waryibye akaricagagura, akarita mu musarane, babwiye intyoza.com ko uyu akimara gufatwa bamenye abamakuru y’uko yemera ko yabikoze, akaryururutsa, akaricamo ibice bitatu ariko akavuga ko yabitewe” n’Ubusinzi” nta kindi yaragamije nubwo hari abandi babivuga mu buryo butandukanye kuko hari abavuga ko imvano ya byose ishingiye ku mashyari y’abarara irondo n’abandi batabyumva kimwe.

Ryabonetse ryaracagaguwemo ibice bitatu.

Itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’Ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, risobanura neza uko ukoresheje nabi ibendera ry’Igihugu ahanwa.

Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500,000 Frw, ariko atarenze miliyoni imwe(1,000,000 frw ) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iri tegeko, rikomeza rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe(1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Soma hano inkuru yabanje;Kamonyi-Mugina: Ibendera ry’u Rwanda ryibwe ku kagali ryabonetse umwe atabwa muri yombi

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →