Kamonyi-Mugina: Ibendera ry’u Rwanda ryibwe ku kagali ryabonetse umwe atabwa muri yombi

Nyuma y’aho tubagejejeho inkuru y’uko ibendera ry’Igihugu cy’u Rwanda ryibwe ku kagali ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi mu ijoro rya tariki ya  7 rishyira tariki ya 8 Ugushyingo 2022 ndetse hagatabwa muri yombi abantu 4, aho bari bakurikiranyweho ibura ry’iri bendera, ryabonetse hafatwa ukekwaho kuryiba.

Amakuru abaturage bahaye intyoza.com, akaba anemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina, aravuga ko iri bendera ry’igihugu ryibwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize ryabonetse biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage wo muri aka kagari ka Mugina, Umudugudu wa Mparo, aho bakurikiranye barisanga mu murima w’umuturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Mandera Innocent wemeje amakuru y’iyibwa ry’iri bendera, yongeye kwemeza ko ryabonetse mu murima w’umuturage aho bikekwako uwaryibye yarihajugunye.

Yagize ati” Nibyo, tukimara kubura iri bendera twagerageje gukurikirana no kugenda tuganiriza abaturage mu nama zitandukanye maze bumvako ari inshingano zabo gutanga amakuru, maze umwe mu baturage atanga amakuru dukurikiranye tubona aho barijugunye mu murima w’umuturage muri aka kagali mu mudugudu wa Mparo”.

Gitifu Mandera, avuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’ubwitange bw’abaturage aribwo bwatumye iri bendera riboneka kuko bagize uruhare mu gutanga amakuru yagendeweho agaragaza aho ryajugunywe n’uwagiye kuryiba.

Yagize ati” Abaturage bafatanyije n’inzego zitandukanye mu guhanahana amakuru maze ashingirwaho riraboneka mu murima ryajugunwemo nyuma yo kururutswa ku biro by’Akagali ka Mugina”. Akomeza avuga ko ukekwaho icyaha cyo kururutsa ibendera ku biro by’akagali ka Mugina akaryiba yamaze gutabwa muri yombi akaba arimo kubazwa.

Umuturage witwa Munyentwali Straton, avuga ko bibabaje kubona umuntu yifata akambika bagenzi be icyasha cy’uko bibye ibendera ku biro by’akagali. Avuga ko abantu bakwiye kujya bagira amakenga. Asaba ko uwaritwaye akarijugunya akwiye gukurikiranwa akavuga impamvu yabikoze.

Itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’Ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, risobanura neza uko ukoresheje nabi ibendera ry’Igihugu ahanwa.

Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe(1,000,000 frw ) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Rikomeza rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe(1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →