Kamonyi: Imirambo y’abagabo 3 ibonetse mu mugezi uri hagati ya Ngamba na Rukoma

Ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 mu mugezi bita “Rwobe” uri hagati y’Umurenge wa Rukoma n’uwa Ngamba, habonywe imirambo y’abagabo batatu bikekwa ko batwawe n’umuvu w’amazi y’imvura nyinshi yaguye muri aka gace.

Amakuru abaturage bahaye intyoza.com ni ay’uko aba bagabo uko ari batatu babuze nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa muri aka gace, aho bakeka ko bari mu kazi ko kwishakishiriza amabuye y’agaciro.

Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yahamirije intyoza.com ko abapfuye ari Tuyizere Thierry w’imyaka 20 y’amavuko, hakaba Hagenimana Jean Claude w’imyaka 26 y’amavuko, na Irakoze Samuel w’imyaka 20 y’amavuko, bose mu kagari ka Bugoba.

Gitifu Nsengiyumva, akomeza avuga ko amakuru y’uko aba bapfuye bari abacukuzi b’amabuye y’agaciro ntayo bafite, gusa akemeza ko icyo bari bazi ari uko“ hari abantu baba barabuze amazi yo kuyungurura kugira ngo babone amabuye y’agaciro, babona imvura iguye bakaba bashobora kujya mu mvura. Bishoboke ko babonye imvura iguye bakajya mu mugezi umuvu w’amazi ukabasangamo nubwo nta makuru abihamya neza”.

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi, amakuru babonye ari ay’uko imirambo y’aba baturage yabonetse mu Murenge wa Ngamba, ko kandi imiryango yabo yamaze kumenya aya makuru, bakaba barimo kwitegura kujya gufata imirambo yabo ngo babanze bajyanwe kwa muganga bapimwe mbere yo gushyingurwa.

Amakuru y’urupfu rw’aba bantu uko ari batatu yamenyekanye ahagana ku I saa kumi n’imwe nubwo kumenya ko batwawe n’amazi byamenyekanye ku I saa munani z’uyu wa Kabiri nkuko Gitifu Nsengiyumva abihamya.

Ubutumwa bwa Gitifu Nsengiyumva Pierre Celestin ku baturage by’umwihariko muri aka gace kagwiriyemo ibirombe by’amabuye y’agaciro ni ubw’uko nta muntu ukwiye kujya mu mvura cyangwa kwigabiza ahantu hari amazi menshi nubwo bitaba mu gace kiganjemo ibirombe kuko bishobora kubakururira ibyago byinshi birimo no kuhatakariza ubuzima. Asaba buri wese kwigengesera kuko ngo ushobora no kuba uri mu mugezi w’amazi make nyamara ukaba wasangwa n’umuvu w’amazi menshi y’imvura yaguye ahandi utazi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →