Nta gihamya ntakuka y’uwagabye igitero cya Misile-Perezida wa Polonye

Pologne (Poland) ivuga ko nta”gihamya ntakuka” ifite ku wagabye igitero cy’ibisasu bya misile byaguye mu cyaro cyo muri icyo gihugu hafi y’umupaka na Ukraine, bikica abaturage babiri b’abasivile.

Perezida wa Pologne Andrzej Duda yabwiye abanyamakuru ati: “Nta gihamya ntakuka n’imwe dufite muri aka kanya ku wateye iyi misile… birashoboka cyane ko ari misile yakorewe mu Burusiya, ariko ibi byose biracyakorwaho iperereza kugeza ubu“.

Ibi byabaye, byateye impungenge ibihugu byo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), na Pologne irimo, byatumye habaho intambara yo guterana amagambo hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Uburusiya bwavuze ko ibivugwa ko ari bwo buri inyuma y’ibyabaye ari “ubushotoranyi” bwa Ukraine bugamije gutuma ibindi bihugu byinjira mu ntambara yo muri Ukraine.

Ukraine yapfobeje ibyo birego by’uko ari yo iri inyuma y’ibyabaye, ivuga ko ari “ibivugwa bitari ukuri“, ibizwi nka “conspiracy theory” (théorie du complot). Hagati aho, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko “bidashoboka” ko misile yishe abo bantu muri Pologne yarasiwe mu Burusiya.

Avuga ko hari “amakuru y’ibanze ahinyuza” niba ibyabereye muri Pologne byatewe na misile yarasiwe mu Burusiya. Biden yagize ati: “Sinshaka kuvuga ibyo kugeza dukoze iperereza mu buryo bwuzuye, ariko ntibishoboka bitewe n’inzira yayo ko yarasiwe mu Burusiya, ariko tuzareba“.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Biden avuga ko abategetsi b’ibihugu bikomeye ku isi bazafata umwanzuro ku ngamba bafata nyuma yo gutahura ibyabaye, nyuma y’amaperereza arimo kubera muri Pologne.

I Bali muri Indonesia, ahabera inama ya G20 y’ibihugu 20 bikize ku isi irangira uyu munsi, abategetsi bo mu itsinda rya G7 ry’ibihugu birindwi bikize ku isi, bakoze inama y’igitaraganya ku ruhande, biga ku kuntu ibintu bimeze muri Pologne.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres “ahangayikishijwe cyane” n’igisasu cyaturikiye muri Pologne kandi yizeye ko hazakorwa iperereza ryimbitse, nkuko umuvugizi wa ONU yabivuze mu itangazo. Farhan Haq, umuvugizi wa ONU, yagize ati: “Ni ingenzi cyane kwirinda ko intambara yo muri Ukraine ifata indi ntera“.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →