Kigeme mu Mpunzi za DR Congo: Hazindukiye imyigaragambyo

Abanyekongo bari mu Nkambi y’Impunzi ya Kigeme ho mu Karere ka Nyamagabe, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2022 bazindukiye mu myigaragambyo y’amahoro. Mu kwigaragambya kwabo, barasaba Leta yabo ya DR Congo n’Amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo baje bahunga. Barasaba kandi ko ubwicanyi bwibasiye bene wabo basigaye i Kongo bwahagarikwa, hagatangwa ubutabera.

Muri iyi myigaragambyo, abayirimo bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana ubwicanyi burimo gukorerwa Abatutsi bari ku butaka bw’Iki gihugu cyabo cya DR Congo. Barigaragambya basubiramo kenshi aya magambo yanditse ku byapa bitwaje, basaba ko Leta yareka kurebera ubwicanyi buri gukorwa, ahubwo hatangwa ubutabera.

Akarere k’uburasirazuba bwa Kongo kamaze iminsi mu mirwano itoroshye, aho havugwa cyane umutwe w’Inyeshyamba wa M23 mu ntambara uhanganyemo n’ingabo za DR Congo, nubwo wasabwe gushyira intwaro hasi ugasubira inyuma, ukava mu bice wari umaze kwigarurira bitari bike.

Umuryango w’Abibumbye, mu minsi yashize watanze ubutumwa buburira ko niba nta gikozwe muri iki gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside yibasira abaturage bayo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

U Rwanda, rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 75, inyinshi zikaba zimaze imyaka isaga 20 zarahunze, zirimo n’izi zibarizwa mu nkambi ya Kigeme iri muzicumbikiye abatari bake.

Amateka yo muri aka karere by’umwihariko Ibiyaga bigari, agaragaza ko kuba mu gice cya DR Congo by’umwihariko mu burasirazuba hagaragara abavuga ikinyarwanda, atari ibyabagwiririye, ko ahubwo bituruka ku ikatwa ry’Imipaka mu nama ya Berlin, aho ubwari ubutaka bw’u Rwanda abanyarwanda bisanze bometswe kuri Kongo, ari naho hava inkomoko ahanini y’Abavuga ikinyarwanda bitwa Abanyekongo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →