Muhanga: Abikorera barasabwa gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro cyareshya ababagenderera

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa arasaba abikorera bo mu karere ka Muhanga kongera gutekereza ku bikorwa by’imyidagaduro byatuma abagenderera aka karere bakomeza kwiyongera bakabafasha kuzamura ubukungu bwabo n’Akarere muri rusange. Yabigarutseho mu birori byaraye bihuje aba bikorera nyuma y’igihe badasabana.

Busabizwa yagize ati” Twamaze kubona ko kwishyira hamwe ku bikorera bitanga umusaruro kandi bigahindura umujyi ugasa neza. Mukora byinshi ariko ntabwo murabasha kugaragaza ibyo mukora. Mugerageze kongeramo ibikorwa by’imyidagaduro ndumva narabasabye ko mwakwishyira hamwe mugashinga ikigega cy’imyidagaduro cyatuma abashaka kugenderera uyu mujyi wunganira Kigali ugira ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, bityo bigakurura abaza kuhatemberera ntibahahite gusa ahubwo bakaza kwishima kuko ni ahantu heza waza ukarara cyangwa ugataha, kandi abazaza bazazana amafaranga mutere imbere kurushaho kandi munagire uruhare mu gutunga imiryango y’ababakorera”.

Baganiraga basangira kuri Kawa. Kimonyo/PSF Muhanga ibumoso, Busabizwa/Gitifu w’Intara iburyo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal yemeje ko abikorera bafite byinshi birimo gutegurwa kandi byiganjemo gushora imari, imishinga migari ihuza abacuruzi. Ahamya ko izi mpanuro bahawe n’ubuyobozi bagiye kuzisesengura bagamije gukomeza gutanga serivisi nziza.

Yagize Ati” Mu rugaga rwacu uyu mwaka dufite byinshi kandi byiza byo gukomeza gutanga serivisi nziza kandi turacyakomeje gahunda yacu yo guteza imbere ubucuruzi. Izi mpanuro duhawe tuzazisesengura turebe icyakorwa kandi turacyafite indi mishinga migari dushaka gukora ariko n’indi yose yatuma tureshya abaguzi twayikora, ariko hari n’abandi bikorera bo mu tundi turere bashaka ko dufatanya muri iyi mishinga duteganya kandi bizagenda neza”.

Kanani Dominique, umucuruzi wo mujyi wa Muhanga yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ashima impanuro bahawe zo gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro. Gusa asanga hakiri zimwe mu mbogamizi nko kuba umujyi wa Muhanga nta hantu hisanzuye ho kwidagadurira, ko n’iyo hari ibyateguwe usanga kenshi hifashishwa Sitade ya Muhanga cyangwa mu muhanda bigafunga urujya n’uruza mu mujyi. Ahamya ko mu gihe abikorera n’ubuyobozi babishyiramo imbaraga byazamura ubushyuhe bw’umujyi kurushaho.

Mukamunana Celine, umucuruzi avuga ko ibikorwa bihuza abantu benshi byari byarahagaritswe na COVID-19 ariko ubu bishoboka, ko abikorera bakwiye gukomeza guhanga udushya twatuma babasha kureshya abagenderera uyu mujyi, bakiyongera kurushaho. Avuga ko hari abaza guhaha bavuye i Kigali ndetse no mu tundi turere, ko kandi bizwi ko uyu mujyi ugira ibicuruzwa bijyanwa mu yindi mijyi itandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aka karere gafite ibikorwa bitandukanye kandi bigari bikeneye ibindi byo kubyunganira. Yemeza ko urwego rw’umujyi rwashyizweho atari umujyi wo kugira Hoteli 2 zonyine mu gihe hagiye kubakwa Inganda zitandukanye ndetse na sitade Mpuzamahanga izubakwa i Shyogwe. Asaba abikorera gutangira kwitegura ibi bikorwa ndetse bagakomeza gutanga serivisi nziza.

Akomeza avuga ko mu cyegeranyo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB, Citizen Report Card)cyagaragaje ko serivisi zatanzwe n’abikorera bo mu karere ka Muhanga baje inyuma y’utundi turere two muri iyi ntara n’ubwo bazamutseho 4% mu mwaka wa 2022 bavuye kuri 70% mu mwaka wari wabanje aho bari kuri  74%.

Uyu mujyi wa Muhanga uko ugenda ukura usanga hari ibikorwaremezo bikwiye gutekerezwaho cyane birimo; amazi n’umuriro usanga byinubirwa kuko bidahagije ugereranije n’aho umujyi ugeze ku bawutuye n’abawugenda. Abikorera bakavuga ko ubusanzwe bagira uruhare mu guteza imbere aho bakorera, ko biteguye gufatanya n’akarere mu bikorwa byazamura ubukungu n’imibereho myiza y’Umuturage.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →