Muhanga: Abashakanye basabwe kutijandika mu makimbirane atuma abana bajya mu buzererezi

Depite Kalinijabo Barthélemy, arasaba abagize umuryango gushyira imbere ibiganiro kuko byakemura ibibazo bitandukanye bagirana, bityo bigaha umutuzo abana bawuvukamo. Asaba kandi ko batekereza ku kubyara abo bashoboye kurera kuko bituma umuryango utekana.

Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ibi yabigarutseho mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Muhanga, Akagari ka Tyazo mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023.

Yagize Ati” Bimaze kugaragara ko abashakanye bataganira ku bibazo byabo mu muryango. Bahora mu makimbirane kandi iyo mugiranye ikibazo mukakiganira kirakemuka amakimbirane ntakomeze kwiyongera”.

Akomeza yibutsa abaturage ko hari byinshi umuryango uhura nabyo byaba byoroshye cyangwa bikomeye, ariko ko iyo biganiriwe bishobora gutanga umuti ku bibazo byabangamira imibereho myiza. Yibutsa ko iyo bidakozwe neza bituma habaho ubuzererezi ndetse n’itandukana ry’abashakanye.

Yagize Ati” Mu muryango habamo ibintu byinshi byaba byoroshye cyangwa ibikomeye, ariko iyo bibaye mukabiganira imibereho myiza irakomeza. Mbere yo guhamagara abandi mubanze mubiganire nibinanirana muhamagare inshuti ndetse n’ubuyobozi, mu gihe byarenze imitekerereze yanyu kuko ingaruka z’ibi ziza ku bana bagafata inzira bakigira mu mijyi, bagata amashuri ubuzima bwabo bukangizwa namwe ababyeyi”.

Yongeyeho ko bimwe mu bibazo bibangamiye umuryango kurusha ibindi ari ukubyara abana umuryango utazabasha kurera. Ahamya ko hari n’aho usanga hari imiryango itarabasha kumva neza gahunda yo kuboneza urubyaro. Yibutsa ko 58% by’abanyarwanda baboneza urubyaro, ariko ko bakiri bacye cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline avuga ko umuryango utekanye ari isoko y’imibereho myiza iganisha umuturage ku iterambere. Asaba abaturage ko bakwiye kumva impamvu bakwiye kubana neza bakarera abana babo bungutse.

Yongeyeho ko bigoye cyane kugira umuryango utekanye mu gihe hakigaragara abana birirwa basabiriza mu mujyi, ababyeyi babo bakibera mu tubari. Yemeza ko umuryango ufite ibibazo utuma Igihugu n’abagituye batabasha kuzamuka ngo bagere ku iterambere rirambye.

Akomeza avuga ko bamwe mu babyeyi bigize ba “ntibindeba“, ko hari igihe amategeko azatangira kubarebaho bagahanirwa kutuzuza inshingano zabo zo kurera umwana babyariye Igihugu nka Rwanda rw’ejo heza hazaza.

Abaturage bari bavuye mu gikorwa cy’umuganda, bicaye bakurikiye ibiganiro.

Mu bihe bitandukanye, mu isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuyobozi muri aka karere, bagaragaje ko amakimbiranye hagati y’abashakanye atuma abana bava mu ngo kubera ko batitaweho, bagahitamo kuhava bakigira mu mujyi kuba inzererezi aho birirwa basabiriza ndetse ugasanga n’iyo bafatiwe mu buzererezi n’inzego z’umutekano, iyo bahamagaje ababyeyi babo banga kujya kubatwara.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →