Muhanga: Nyinshi mu nyubako z’abikorera zibangamiye abafite ubumuga gusaba serivisi

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo mu karere ka Muhanga, barasaba ubuyobozi guhagurukira abikorera bafite inzu zidafite inzira zorohereza abafite ubumuga kuzisabamo serivisi zitandukanye. Basaba ko ba nyirazo bahabwa igihe ntarengwa cyo kubikosora abatabikoze bagahagarikwa.

Abaganiriye n’Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko izi nzira zorohereza abafite ubumuga n’aho ziri usanga zitujuje ibisabwa haba mu ngano yazo ndetse no mu miterere yindi nko kuba hamwe usanga zihanamye cyane ku buryo nk’ufite igare atabasha kuhinyuza mu buryo bumworoheye.

Murekeyisoni Mediatrice, afite ubumuga bw’ingingo bw’amaguru. Yifashisha imbago kugirango agende. Avuga ko kugana bene izi nzu bibabera umutwaro ndetse “ugasanga serivisi wakwiyakiye uhicaye urasabwa kuyituma undi muntu”.

Yagize Ati” Ntabwo bitworohera kugana zino nzu kuko biragoye kuba ukoresha imbago kugirango ubashe kugenda ujya kwishakira serivisi wahagera ukayituma undi muntu akajya kuyigusabira kandi wakabaye uyishakira”.

Irihose Aimable, afite ubumuga bw’ingingo yifashisha igare kugirango akore ingendo zitandukanye. Avuga ko bigoye abafite ubumuga bw’ingingo kujya kwakamo serivisi. Ahamya ko bitewe n’iyi miterere igora abafite ubumuga, ngo usanga bamwe mu bikorera bibambura abakiriya kubera kutabasha kuhagera ngo babahahire. Yongeraho ko n’aho usanga barubatse inzira zorohereza abafite ubumuga, babikoze basa nk’abikiza. Akomeza yibaza impamvu izi nzu zihabwa ibyangombwa byo kuzikoreramo zitujuje ibisabwa, akavuga ko zikwiye guhabwa igihe cyo gukosora ibitanoze abatabikoze bagahagarikwa.

Yagize Ati” Biragoye cyane nkatwe tugendera mu magare kubona aho tuyanyuza kubera imiterere y’Izi nzira zubakwa kugirango abafite ubumuga n’abandi b’intege nkeya babashe kuhagera. Twebwe tubona izi nzira zubakwa bya nikize nkanibaza nti“ Ni gute izi nzu zihabwa ibyangombwa byo kuzikoreramo zitujuje ibisabwa? Zikwiye guhabwa igihe zikabihindura cyangwa zigafungwa kuko Zinabangamiye itegeko rigena uburyo abafite ubumuga bagomba kunyura bajya kwaka serivisi”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu karere ka Muhanga, Hitayezu Eduard yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki kibazo bakimenye kandi ko bidakwiye ko inzu ibabwa uruhushya rwo kuyikoreramo itagaragaza ko ifasha abafite ubumuga kubasha kuyigeramo bitewe n’imiterere yayo. Akomeza avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugirango ibitanoze bikorwe neza.

Avuga kandi ko n’aho bagerageza kubikora ngo usanga bamwe babikora bya nikize, bagashyiraho amakaro anyerera ku buryo ukoresha igare, imbago cyangwa utabona atahisukira ngo ahanyure kuko ahubwo haba hashyira ubuzima bwe mu kangaratete.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric avuga ko iki kibazo bagiye kwibutsa ba nyiri amazu ko inzira zorohereza abafite ubumuga kugera mu mazu yubatswe muri uyu mujyi zikwiye kuba zubatse neza, ko ubwubatsi bwazo butagomba kubakwa uko babonye, ahubwo bagomba gukurikiza amabwiriza.

Akomeza avuga ko akarere kagize ibihe birebire ubwo katari gafite abakozi bo gukurikirana neza iyubakwa rya zimwe munyubako, ariko izirimo kubakwa ubu zikurikiranirwa hafi hagamijwe gukemura ibibazo bijyanye n’ibishushanyo biba byatanzwe hasabwa ibyangomba kuko hari n’igihe bihinduka barimo kubaka.

Zimwe mu nyubako zifite inzira zitorohereza abafite ubumuga bw’ingingo.

Nyinshi mu Nyubako zo mu mujyi wa Muhanga ku kigero cya 85% nta nzira zorohereza abafite ubumuga ku buryo n’izigeretse rimwe cyangwa kabiri no kurenzaho usanga zubatse nabi mu buryo butorohereza abafite ubumuba.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Nyinshi mu nyubako z’abikorera zibangamiye abafite ubumuga gusaba serivisi

  1. Aimé February 22, 2023 at 8:35 am

    Ikibazo kiba mu myubakire ahanini gishingiye ku kwirengagiza akategeko agenga imyubakire, ndetse no mu gihe cyo gutanga ibyangombwa byo gutaha bene Aya mazu, ntibashobora gutumira umuntu ufite ubumuga ngo bakoresha test bamenye niba koko azabasha kugera kuri services zizatangurwamo.

    Ni gute umujyi wose wuzuyemo amazu ageretse kuriya usanga nta elevator/ascenseur ibamo, ugasanga inzu 2 (splendid na BK buildings) ari zo zizifite?

    Ibi ryose bikwiye gusubirwamo kuko abantu baba bimwa uburenganzira bwabo.

Comments are closed.