Dr Kayumba Christopher  yagizwe umwere ku byaha yakurikiranwagaho

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo kigira Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho birimo Gusambanya undi ku gahato n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha. Rugifata icyemezo rwategetse ko ahita arekurwa.

Mu isomwa ry’uru rubanza, umucamanza yagaragaje ko uregwa ariwe Dr Kayumba Christopher nta cyaha na kimwe kimuhama mu byo akurikiranyweho.

Mu iburana, Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko guhamya Dr Kayumba Christopher ibyaha bitandukanye bwamuregaga ndetse rukanamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu.

Ni mu gihe Dr Kayumba Christopher aburana yahakanaga ibyaha yarezwe, avuga ko nta bimenyetso bifatika bimuhamya ibyo aregwa, ko ahubwo ibivugwa n’ubushinjacyaja atari ukuri.

Mu iburana rye kandi, Dr Kayumba Christopher yasabye urukiko ko niba koko ashinjwa gufata ku ngufu, hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragazako koko yasambanije uwo umurega. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko gusabwa raporo ya muganga atariyo kamara bitewe n’igihe icyaha cyabereye n’igihe ikirego cyatangiwe.

Ubushinjacyaha, bwasobanuriye urukiko ko ibyaha Dr Kayumba Christopher ashinjwa ari ibyaha by’ubugome, ko bisaza nibura hashize imyaka 10, ko kandi kuba abarega baratinze gutanga ikirego atari atari cyo cy’ingenzi, ko ahubwo ikirebwa ari uko ikirego cyatanzwe hatarabaho ubusaze bw’icyaha.

Ubushinjacyaha, bwasobanuriye urukiko ko ibimenyetso bwagiye butanga bihagije ngo mu kugaragaza uburyo uwo bushinja yakozemo ibyaha. Bwasabye kandi urukiko kwakira ikirego rukemeza ko Dr Kayumba Christopher ibyaha rumurega yabikoze.

Mu kwiregura kwe, Dr Kayumba Christopher yagiye yumvikana ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko ari ibyaha bihimbano, ko ahubwo afunzwe kubera impamvu za Politiki. Yanagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya, ko bityo urukiko rudakwiye kubiha agaciro.

Dr Kayumba Christopher yabwiye kandi abacamanza ko ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose by’umwihariko u Rwanda kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba byateshwa agaciro, agaragaza ko bigamije kumukura mu kibuga cya Politiki.

Urukiko rumaze gusuzuma ingingo z’ubwiregure bw’impande zombi nkuko igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza , nibwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2022, umucamanza yanzuye ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho kubera ko n’ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.

Umucamanza, yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho. Dr Kayumba yari afungiye mu Igororero rya Mageragere kuva ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo.

Dr Kayumba Christopher, yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru, yabaye kandi umunyamakuru anashinga igitangazamakuru kizwi ku izina rya The Chronicles, akaba impuguke mu bijyanye n’itangazamakuru kuko yanifashishwaga kenshi n’amashyirahamwe n’ibigo bitandukanye birimo iby’itangazamakuru mu Rwanda mu gutanga amahugurwa.

intyoza

 

Umwanditsi

Learn More →