Muhanga: Abatwarirwa imyanda na Agruni binubira imikorere yayo idahwitse 

Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga ndetse n’abaturage batwarirwa imyanda na Kompanyi ya Agruni, baranenga imikorere yayo muri serivise ibaha. Bayishinja kwikorera amasezerano no kugena ibiciro uko ibishaka nuko ibyumva nta ruhare abatwarirwa imyanda babifitemo. Ubuyobozi bw’Akarere buri mu bahabwa serivise mbi, buvuga ko bwatanze igihe cyo gukosora ibyanenzwe.

Ibyinubirwa n’abo iyi Kompanyi itwarira imyanda, byagarutsweho na bamwe mu bikorera ndetse n’abaturage baganiriye n’ umunyamakuru wa intyoza.com bagaragaza ko usanga ibaha amasezerano ikayahindura uko ishaka n’igihe ishaka nta ruhare abishyuzwa babigizemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko bidakwiye ko abakorana na Agruni bakorerwa amasezano impande ziyavugwamo zitabigizemo uruhare. Yemera ko amakosa yakozwe ndetse ko na Kampanyi iyemera, ko kandi nk’ubuyobozi batanze igihe ntarengwa ngo bikosorwe.

Yagize Ati” Iyi Kompanyi ya Agruni ikwiye kujya itanga amasezerano yayumvikanyeho n’abo itwarira imyanda. Twarabaganirije bemera ko habayemo amakosa. Twabahaye igihe ntarengwa kingana n’amezi atandatu azageza mu kwezi kwa Cyenda (Nzeli 2023) tukazasuzuma uko serivisi baha abaturage ihagaze, babone uko bazahabwa andi masezerano”.

Meya Kayitare, akomeza yibutsa iyi Kompanyi ko mu gihe cyo kongera amafaranga yo gutwara imyanda cyangwa ibishingwe bagomba kuvugana n’abo baha Serivise ndetse bakabikora ubuyobozi bubizi, bityo abantu bakajyanamo ntawuhejwe ngo yimwe uburenganzira bwe.

Muragijimana Theonas, umuturage utuye mu Murenge wa Nyamabuye akaba atwarirwa imyanda yagize Ati” Njyewe bantwarira imyanda ariko nagiye kubona mbona bambwiye ko amafaranga igihumbi kimwe (1000 frw) natangaga batazongera ku cyemera kandi narakoranye nabo amasezerano, nkurikiranye nsanga hari abo bongereye abandi barabareka ukibaza icyabibateye”.

Umuhoza Brigitte, avuga ko bibabaje kubona Kompanyi igena igiciro kitumvikanyweho, igahindura amasezerano uko ibishaka n’igihe ishaka. Yemeza ko gutwara imyanda no gukora isuku iyi Kompanyi itabibashije. Ahamya ko n’igihe biyemeje kuza gutwara imyanda kenshi batacyubahiriza, ugasanga ahubwo imyanda yabaye indi myanda iteza ibibazo.

Umucuruzi utashatse ko amazina ye akoreshwa muri iyi nkuru, yabwiye umunyamakuru ko kuba nta yindi kompanyi ibateye icyugazi bituma aba birara ugasanga barakoresha abantu badafite intege nyazo zabafasha gukora umunsi wose kandi neza. Ahamya kandi ko kuba hari imodoka imwe itwara imyanda y’uyu mujyi idahagije, ko ubuyobozi bukwiye kubirebera hafi kuko ahubwo usanga bashaka gukira batavunitse.

Umukozi wa Kompanyi ya Agrouni mu karere ka Muhanga, Karumuna Augustin yemera ko hari ibitaranogejwe mu bihe bishize ariko ko hari ibirimo gukosorwa ndetse hakaba hari ibikoresho birimo imodoka ndetse n’imashini ikata ibyatsi bigomba kuza kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mata 2023.

Avuga ku mpamvu bazamuye ibiciro byo gutwara imyanda, ahamya ko byatewe n’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli bikaba byarateye izamuka ry’amafaranga. Yemera ko aribo bigeneye ibiciro ntawe babajije mubo batwarira imyanda.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko abacuruzi bagiye bagaragaza impungenge z’uko ibiciro bishyirwaho uko baramutse, ariko ku rundi ruhande akavuga ko ibyo bitazasubira, ko naho byakwiyongera iyi kompanyi nayo ifite byinshi igomba kubanza guhindura birimo na Serivisi itanga.

Agrouni, yatangiye gutwara imyanda ahagana mu mwaka wa 2017. Ikoresha abakozi 60 mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, aho ifite imodoka 1 nayo bigaragara ko ishaje. Ikora isuku yo gutwara imyanda mu ngo ndetse ikanakora isuku ku nkengero z’imihanda, aho Akarere ubwako bivugwa ko kayishyura Miliyoni 4 ku kwezi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →