Muhanga: Yarasanywe ibyo yari avuye kwiba yitwaje intwaro gakondo arapfa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Mata 2023, mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, harasiwe umugabo wari wikoreye Televiziyo(smart tv) avuye kwiba anitwaje intwaro zirimo inkota na rasoro.

Ndagijimana Jean Bosco, umwe mu baturage uvuga ko ibisambo byari bimaze iminsi bibazengereza, byiba nta mpuhwe kuko haba ubwo byasigaga byishe cyangwa se bigakomeretsa ab’aho bivuye kwiba cyangwa se abo bahuye, ahamya ko kuba iki gisambo kirashwe aka kanya byari byaratine, ariko kandi akanavuga ko bikozwe mu gihe byari bikenewe kuko abaturage bari basigaye bariho ku bwoba.

Bimwe mu bikoresho uyu warashwe yari yitwaje.

Ndayambaje, atuye mu mudugudu wa Rutenga ho mu kagali ka Gahogo yagize ati” Ikibazo cy’ubujura kimeze nabi mu bice by’uyu mujyi kuko uko utashye ugenda wamburwa ndetse n’ejo bundi hari umukobwa ucuruza M2U yarambuwe atabaje uje kumutabara bamutema mu mutwe“.

Nsengiyumva Viateur, we avuga ko bibashimishije kuba uyu mujura arashwe. Ati” Dushimishijwe nuko barashe igisambo, nibura bongere barase n’ibindi nka bitanu(5) kuko n’abasigaye bagomba kugira ubwoba ko nabo bari buraswe vuba bakareka kwangiza umutekano w’abaturage no kubambura ibyabo”.

Tereviziyo yari avuye kwiba ntiyayirenganye aho yafatiwe.

Mukarugambwa Marie Louise, avuga ko ubujura buri mu mujyi bukaze. Ahamya ko nawe ubwe mu minsi ishize yavuye mu rugo, nyuma abaturanyi bamuhamagara bamubwira ko yatewe n’amabandi, ko bayatesheje yari amaze kwica ingufuri bakayatesha yari atangiye gusohora ibintu.

Uwiringiyimana Costance, avuga ko ibisambo bikwiye gukomeza kuraswa kuko nta cyiza cyabyo! ngo biriba, bigakomeretsa ndetse bikica abaturage. Yongeraho ko bibabaje kubona byarakereye kwambura abaturage bagiye kwihigira imibereho. Avuga kandi ko kubifunga akenshi ngo hari abafungurwa bagaruka ugasanga bazanye ubugome burenze ubwo bafunzwe bafite.

Nyuma yo kuraswa agapfa, bazingazingiye umurambo muri shitingi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki gisambo cyahuye na Polisi irimo gucunga umutekano, bagihagaritse cyanga guhagarara ahubwo gikubita hasi ibyo cyari kivuye kwiba, kiriruka bagerageza kurasa amasasu 3 mu kirere nticyahagarara, bakirasa irindi sasu rimwe gihita gipfa. Akomeza asaba abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kugaragaza abacyekwaho ubujura bagafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Hari kandi bamwe mu baturage bavuga ko buri wese atanze amakuru benshi mu bajura bafatwa, bagahashywa kuko ku manywa barakora na nijoro, kandi ngo usanga abiba kenshi abaturage babazi kuko hari n’abafatwa bakarekurwa ndetse akagaruka akakubwira ko agarutse kandi azakwemeza, hakaba n’ukubwira ko Leta izamuburanira akagutanga mu mujyi. Hari abaturage bavuga kandi ko bamwe muri aba bajura hari abaza kwiba bavuye kure, bakaza basanga bagenzi babo babacira inzira bakanabaha amakuru kuko baba bamaze igihe bazerera bashakisha amakuru n’inzira banyura.

Imodoka niyo yajyanye umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi, nubwo imyirondoro itari bwakamenyekane kuko nta cyangombwa na kimwe yasanganywe.

Hashize igihe abatuye Umujyi wa Muhanga binubira ubujura bukorwa, aho akenshi bukorwa n’abitwaje intwaro gakondo, bakiba ndetse bagakomeretsa cyangwa se bakica. Basaba ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya aba banze gukura amaboko mu mufuka ngo bakore ahubwo bagashaka gutungwa n’iby’abandi bakoreramo n’ubugome.

Iki gisambo cyarashwe ntiharamenyekana imyirondoro yacyo, yemwe n’aho cyari kivuye kwiba ntabwo haramenyekana. Gusa bivugwako cyavaga mu bice bya Fatima ugana mu Rutenga. Umurambo wacyo wajyanywe mu buruhukiro mu bitaro bya Kabgayi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Yarasanywe ibyo yari avuye kwiba yitwaje intwaro gakondo arapfa

  1. Ngoga JMV April 11, 2023 at 1:50 pm

    Police y’u Rwanda nikore ibishoboka byose irase ibi bisambo kuko mu Rwanda ntabwo dukeneye umutekano umeze gutya aho umuntu asigaye abona umuntu mugenziwe mumuhanda kumugoroba akamubonamo umujura ugasanga ariruka amuhunga. Ntamuntu ukegera umuntu abonye mumuhanda kumugoroba uwo ubonye wese umukekamo umujura

Comments are closed.