Muhanga: Abakozi ba RCA barasabwa kutarebera abagoreka amateka ya Jenoside 

Abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative( RCA) barasabwa gukomeza kugira uruhare mu kubwiza ukuri abakiri bato ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, hagamijwe kubarinda gufatiranwa n’ubujiji bwo kutamenya amateka nyayo yaranze igihugu mu gihe cya Jenoside. Babisabwe mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’amakoperative bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Byabereye ku kicaro cy’iki kigo giherereye mu mujyi wa Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye.

Umuyobozi w’Imirimo rusange muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda, Mukeshimana Claire yasabye aba bakozi ko bakwiye kuba hafi y’abarokotse no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango itazongera kubaho mu Rwanda. Yasabye kandi buri wese kumva ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi adakwiye kugorekwa, ko ntawe ukwiye kurebera cyane ko abenshi babizi kuko babibayemo.

Umuyobozi w’imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Yagize Ati” Turi mu bihe bigoye twibukamo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zacu zishwe zizizwa uko zavutse. Turabasaba ko mwagira uruhare mu kwamagana abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko muzi ukuri kuko mwayibayemo, bityo rero ni mwebwe muzi ibijyanye n’amateka mwanyujijwemo”.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga (Ibuka/Muhanga), Dushimimana Fidele ashimira inkotanyi zarokoye abicwaga. Avuga ko hakiri urugendo rwo guhangana n’abagifite imitima yinangiye kandi ikaba ikirimo ingengabitekerezo. Akomeza asaba ko abakiri bato baganirizwa bakabwirwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta kuyagoreka.

Bamwe mu bakozi ba RCA.

Yagize Ati” Turashimira buri wese wagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga, ariko turacyafite urugendo rurerure kubera ko hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside batarunamura icumu, bagifite ingengabitekerezo ishingiye ku moko  bacyumva ko amazuru agifite umwanya mu buzima bwabo. Tugomba gukomeza kwigisha neza amakeka yaranze ababyeyi bacu duhereye kubavutse nyuma ya Jenoside kuko tutabigishije bazigisha ibiterekeranye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage,  Mugabo Gilbert avuga ko imyaka yashize hategurwa Jenoside yari myinshi kuko iruta iyo Igihugu kimaze gifite ubuyobozi bwiza, ko bityo hakiri igihe cyo kwigisha abakiri bato kugirango bumve neza amateka yacishijwemo abatutsi uhereye kuva mu mwaka w’1959 ubwo abatutsi batangiraga gutotezwa, bamwe bagahunga Igihugu abandi bakicwa kugera mu 1994 ubwo habaga Jenoside mu minsi 100 hagapfa abasaga Miliyoni bazizwa uko bavutse.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative-RCA, Mugwaneza Pacifique avuga ko umuryango mugari w’iki kigo ufite ibikorwa bitegurwa, ko kandi bifuza ko abakozi bagira uruhare mu kwigisha abakiri bato ndetse n’abakuru amateka yaranze igihugu kandi bagafasha abandi kugira icyerekezo cyo kwiyubaka bakarenga amateka mabi banyujijwemo igihe kirekire batotezwa.

Kugeza ubu iki kigo cya RCA gikorana n’amakoperative asaga ibihumbi 11 mu gihugu cyose, abarizwamo abanyamuryango basaga Miliyoni 5,300 z’abanyarwanda bahwanye na 40% byaturage batuye Igihugu nkuko ibarura rusange ku nshuro ya 5 ryabigaragaje.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →