Ngororero: Imbuto mbi zeze ku banyapolitiki zatumye abatutsi bicwa-Guverineri Habitegeko

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko Francois aravuga ko inyigisho mbi z’Abanyapolitiki ba cyera zatumye n’imbuto nziza bagombaga kwerera abaturage zitera, abatutsi bicwa urwagashinyaguro muri Jenoside, benshi barohwa muri Nyabarongo. Ahamya ko 1990 abishe abatutsi batahanwe, bityo mu 1994 bakorana ishyaka kuko n’abababanjrije ntawigeze abibazwa cyangwa ngo abihanirwe.

Guverineri Habitegeko, ibi yabigarutse ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Ngororero ho mu ntara y’uburengerazuba mu cyahoze ari Komini Kibilira, ahafatwa nk’ahatangiriye Jenoside mu 1990, aho byanatangiranye n’itotezwa rya bamwe.

Yagize ati” Iki gice cyabayemo abanyapolitiki benshi babibaga amacakubiri kandi benshi muri bo banavukaga muri iki gice. Abanyapolitiki b’ubu bafite umurongo mwiza bakoreramo udacamo abantu ibice, bityo rero amahitamo yabo kugeza ubu ni meza cyane kandi buri mbuto igira umusaruro wayo”.

Akomeza avuga ko imikorere n’imyitwarire ya bamwe mu banyapolitiki ba cyera yatumye abatutsi bicwa kubera umusaruro w’ibitekerezo bibi bagize bakanabikangurira abaturage, bagira umuhate wo gukora Jenoside ntacyo bikanga kuko bumvaga ko bashyigikiwe n’abari abayobozi.

Avuga kandi ko kuba iki gice kibarwa nk’urukiga cyaravukagamo abanyapolitiki benshi kandi bari bafite ijambo ku baturage byatumye bitiza umurindi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, benshi bayishyira mu bikorwa.

Sebatware Felix watanze ubuhamya, yavuze ko mu gihe cya Jenoside we n’ababyeyi be n’abatutsi muri rusange bahigwaga banyuze mu bihe bibi bitewe na Politiki mbi yashyizweho n’abanyapolitiki babi barangwaga n’amoko n’amacakubiri. Ashimira ubuyobozi bw’Igihugu budaheza kandi bufata abaturage kimwe, uko bafasha abarokotse gukomeza kwiyubaka bakiteza imbere.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu karere ka Ngororero (Ibuka), Ntagisanimana Jean Claude avuga ko abarokotse amateka ya Politiki mbi n’ubuyobozi bubi bagihura n’abatarunamura icumu, bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomoka ku butegetsi bubi. Avuga kandi ko ibyo byasize ibikomere by’ihungabana rikomoka kubyo baciyemo.

Akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi mu barokotse babayeho mu bukene n’ubushomeri, ariko agahamya ko bizeye ko ibyo bibazo barimo bizashakirwa umuti bigakemuka kuko hari ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo gihabanye n’icy’abayobozi babi batumye benshi mu batutsi bahatikirira.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ibibazo bikomoka kuri Politiki mbi ikomoka ku moko n’ubuyobozi bubi bizakomeza gushakirwa ibisubizo bigakemurwa. Muri ibyo bibazo harimo; Imanza zaciwe na gacaca zitararangizwa, Imitungo yangijwe itarishyurwa beneyo ndetse n’ibibazo by’abafite amacumbi agomba gusanwa n’abagomba kubakirwa.

Muri iki gikorwa gisoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rukuta rwanditseho amazina 400 y’abatutsi bazwi biciwe ndetse bakajugunywa muri Nyabarongo hashyizwe indabo ku kimenyetso ndangamateka no mu mugezi wa Nyabarongo. Igikorwa kandi cyakomereje ku bitaro bya Muhororo hunamirwa abari abakozi, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside. Urwibutso rwa Kibirira rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 57,000 bamaze kumenyekana.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →