• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Kayumbu/#Kwibuka29: Abarokotse Jenoside barasaba ko abishe abatutsi bakidegembya bashakishwa bakabiryozwa

Umwanditsi
April 21, 2023

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Rutobwe mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, ubwo kuri uyu wa 21 Mata 2023 bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bongeye gusaba Ubuyobozi ko abicanyi bakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino, aho bamwe banahinduye imyirondoro yabo bashakishwa bakaryozwa urupfu rw’abatutsi bishe.

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside(IBUKA) mu karere ka Kamonyi, Zakariya Mwenedata avuga ko iki ari ikibazo gikomeye gikwiye kwiganwa ubushishozi kuko hari abo inkiko zahaye ibihano bagacika ubutabera kugeza ubu bakaba bakidegembya hirya no hino.

Yagize ati” Turihanganisha imiryango yashyinguye imibiri y’ababo, ariko turasaba ko abantu bose bagize uruhare muri Jenoside bakatwicira abacu bafatwa bagahanirwa ibyaha bakoze kuko barakidegembya hanze hano, kandi bakoresha amayeri menshi kugirango badafatwa bakajya gukora ibihano bahawe n’inkiko Gacaca”.

Assouman Rutabana wavuze mu mwanya w’Abashyinguye imibiri  57( yimuwe), avuga ko abarokotse bagifite intimba y’ababo bishwe ariko bikarushaho kubashegesha iyo bazi neza ko hari abakoze Jenoside bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakaba barahinduye amazina bagakomeza kwihisha ubutabera.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye abayo.

Yagize Ati” Dushyinguye abacu, ariko twebwe abarokotse ntabwo dufite umutima uri hamwe kuko turacyafite intimba z’abacu bishwe ariko bikarushaho kutubabaza iyo tuzi neza ko abatwiciye bakatiwe n’inkiko bakaba batarigeze bakora ibihano bahawe. Bari hanze aha bakoresha uburyo bwose bushoboka kugirango badakora ibyo bihano. Twebwe rero ntabwo twasinzira tuziko bakiri hanze aha banagaruka bakatwica”.

Musomayire Daphrose, avuga ko bamwe muri aba bakoze Jenoside bagerageza kugoreka amateka barangiza bakanabatsindagiramo ubuhezanguni bwabo butuma hari abakigaragara bavuga amagambo mabi ku barokotse ndetse ukanabona ko bagifite  ingengabitekerezo ya Jenoside inashingiye ku moko.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko nubwo bahindura amazina, bakihisha igihe kizagera ubutabera bukabafata bukabaryoza ibyaha bakoze ubwo bicaga abatutsi. Akomeza avuga ko abo bakwiye kuba intwari, bakishyikiriza ubutabera bakarangiza ibihano bahawe kuko kwihisha atari umuti uzaramba kuri bo.

Dr Nahayo Sylvere, akomeza asaba ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko bakwiye kutaroga abana babo, ahubwo ko bakwiye kubabwiza ukuri kuko urubyiruko runyotewe, baba ababiciyemo cg abakoze Jenoside. Yibutsa ko umwana atagakwiye kubyumvana abandi kandi ababyeyi bazi neza ukuri. Asaba kandi abarokotse ko bakwiye gukomeza guharanira kwiyubaka kuko n’ibindi bibazo bafite bizagenda bikemuka uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Imibiri 57 niyo bagiye gushyingurwa i Bunyonga muri Karama.

Kuri uyu munsi muri uyu Murenge wa Kayumbu, ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, himuwe imibiri 57 aho yashyinguwe mu rwibutso rw’umurenge wa Karama(i Bunyonga), kikaba igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy’Amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ahari ibyobo byakuwemo imibiri 180 ahazwi nko mu Cyakabiri. Gusa na none, hari indi mibiri 480 iri mu mva rusange ya Kayumbu ikaba izimurwa mu mwaka utaha wa 2024.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga