Padiri wayoboraga Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Samaragide ku buyobozi bwa Dioseze ya Kabgayi

Ku I saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis yemereye Nyiricyubahiro Musenyeri Samaragide Mbonyintege kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.  Asimbujwe Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar wari usanzwe ari umupadiri muri iyi Dioseze, akaba kandi yari n’umuyobozi wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Samaragide Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akomoka mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga. Ni mu gihe umusimbuye, Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar akomoka mu murenge wa Shyogwe,  akaba agiye kuyobora abakiristu bagize Paruwasi 29 zigize iyi Diyosezi.

Musenyeri Samaragide ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko Musenyeri Samaragide yari amaze igihe asabye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku mwemerera akajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka ye isaga 76, aho bivugwa ko yari amaze imyaka isaga 3 yanditse ibaruwa isaba kwemererwa.

Musenyeri mushya, Balthazar usimbuye Musenyeri Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru .
Aha bivugwa ko bombi bari bicaye bumva ubutumwa buturuka i Vatikani kwa Papa.

Dore Ubutumwa buturuka mu biro by’intumwa ya Papa mu Rwanda ku ncamake y’ubuzima n’ubutumwa kuri Musenyeri mushya, Balthazar;

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →