Muhanga: Amashusho y’urukozasoni yitiriwe umugore utuye i Muhanga arayahakana

Umugore utuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli, Umudugudu wa Murambi witwa Mukanyandwi Francine, arahakana yeruye ko atariwe ugaragara mu mashusho y’urukozasoni (Ubusambanyi) yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ahamya ko abayakwirakwije ari abashaka ku mwangiriza izina ndetse n’umuryango we. Umugabo we, avuga ko atazi imvano y’ibivugwa ku mugore we.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, yahakanye yeruye avuga ko umugore ugaragara mu mashusho y’urukozasoni yakwirakwijwe atari we. Ni amashusho agaragaza umugore n’umugabo cyangwa umusore barimo kurongorana, abantu bakavuga ko ariwe uyagaragaramo ariko we ubwe yabiteye utwatsi, avuga ko abayakwirakwije bakayamwitirira ari abashaka kumwangiriza izina n’umuryango.

Yabwiye umunyamakuru Ati” Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amashusho bivugwa ko ari ayanjye ariko si nyazi ndetse abayakwirakwiza ni abashaka kunyangiriza isura no kunsenyera umuryango kuko njyewe n’umugabo wanjye twashakanye tubanye neza, nta makimbirane dufitanye yatuma njya mu busambanyi“. Akomeza yemeza ko hari bamwe mu bakwirakwije aya mashusho bagomba kubibazwa, ndetse ko batangiye gufatwa ngo babiryozwe.

Ku bijyanye n’amakuru yavuzwe ko haba hari amafaranga yasabwe kugira ngo aya mashusho adashyirwa hanze, yanze kugira icyo abivugaho, araruca ararumira ku kibazo yari abajijwe.

Umugabo w’uyu mugore uvugwa ko hari aho yaba ahuriye n’ibyakozwe, ahakana agira ati“ Ariya mashusho si ay’Umufasha wanjye. Tunabanye neza, nta kibazo cy’Amakimbirane”. Akomeza avuga ko na nyuma y’amashusho yakwirakwijwe icyumba bari bafite( cy’amasengesho) gihari ariko kidakora nka mbere ariya mashusho atarashyirwa hanze.

Ku bijyanye no kujya gusenga nk’uko byari bisanzwe mu itorero ADEPR babarizwamo, ahamya ko akihasengera uretse ko kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2023 batasengeye aho basanzwe basengera. Avuga ko nabyo hari impamvu kuko itorero rishobora kugutuma kujya gusura no gusengera abarwayi cyangwa se mu bundi butumwa.

Akomeza avuga ko atazi impamvu umufasha we yavuzwe ho kuba mu mashusho y’urukozasoni yakwirakwijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Mu magambo atari menshi, avuga ko nta mpamvu abona zo kwisobanura imbere y’umwana w’umuntu.

Ukuri kwa Twitter isaba imbabazi yagaragaye;

Ahakana kuba ariwe uri inyuma y’iyi Twitter.

Uyu mubyeyi w’Abana 6 n’Abuzukuru babiri, avuga ko iriya Twitter atariwe wayanditse, ko ahubwo uwayanditse arimo gutera urujijo mu baturage no gukomeza ku musebya. Avuga ko atari bihemu ngo habe hari uwo ariwe wese yahemukiye bityo nawe abe ari kumukorera ibi ashaka kwihimura.

Kuri iyi nkuru ku mashusho yakwirakwijwe havugwa byinshi, ariko ukuri guhari ni uko nyiri ukuvugwa muri ibi bikorwa abihakana yivuye inyuma, yewe n’umugabo we akaba abihakana. Aho aya mashusho yashyizwe hanze yafatiwe, uwayafashe akayakwirakwiza, impamvu yabyo ntabwo irajya hanze cyane ko n’uyavugwamo abihakana.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo ya 38 rivuga ko gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga;  Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje Mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000FRW), ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,0000 FRW).

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu(3,000,0000 FRW).

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →