Ngororero: Minisitiri Kayisire arasaba abayobozi gutanga urugero rwiza kubo bayobora

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange akaba n’imboni y’Akarereka Ngororero arasaba abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage. Abasaba kandi kurushaho kuba urugero rwiza rwafasha kuzamura ibipimo by’ubuzima ku baturage bikarushaho kuba byiza.

Minisitiri Kayisire, ibi yabigarutse mu nama mpuzabikorwa isanzwe ihuza abayobozi kuva ku bakuru b’Imidugudu, Akagali, Umurenge ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere, inama ubusanzwe iba rimwe mu gihembwe.

Yagize Ati” Nibyo hari aho twavuye n’aho tugeze ariko iyo turebye tubona hahinduka utuntu ducyeya. Turifuza ko buri muyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere, buri wese akwiye kuba nyambere agatanga urugero, ntujye gusaba umuturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kubaka ubwiherero, kwizigamira muri Ejo heza, Gusaba kohereza abana ku ishuri abawe batagiyeyo. Ibi byose ntabwo wabisaba abaturage wowe utabasha kubicyemura ngo bakwigireho. Biradusaba gutanga urugero rwiza kandi birashoboka cyane“.

Uwanyirigira Berthe, avuga ko umuyobozi akwiye gutanga urugero rwiza abaturage bakabasha kumwigiraho kuko babikora babikunze. Ati” Umuyobozi mwiza akwiye kutwereka urugero rwiza, ibyo adukoreye bikatwubakamo icyizere cyo gukora tugamije guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage. Ntabwo wasaba abantu gukora ikintu nawe ubwawe utaragikoze iwawe“.

Mugabo Sylvere, umuturage wo mu karere ka Ngororero yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iyo umuyobozi aguhaye urugero biguha intege. Ati” Iyo umuyobozi aguhaye urugero umugenderaho. Nk’ubu ntabwo yagusaba kubaka umurima w’Igikoni nawe ntawo agira. Ntabwo yagusaba kujyana umwana ku ishuri mu gihe abe bicaye mu rugo ndetse akanareresha abana be abandi bagakwiye kuba bari mu ishuri. Ntabwo twakora imiganda yo kubaka amashuri ngo ejo habure abayigamo. Ntabwo twabasaba byinshi ariko hari ibyibanze byo kwibandwaho kandi ubufatanye bwacu bwahindura byinshi kandi mu gihe gito”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ubufatanye bwa buri muyobozi wese n’urwego rwe byafasha akarere guhindura ubuzima bw’abaturage bashinzwe kureberera. Avuga ko nk’ubuyobozi, iyo barebye aho bavuye mu bipimo bimwe na bimwe by’imibereho myiza basanga hari byinshi bimaze gukorwa bafatanije n’abafatanyabikorwa, aho babafasha byinshi bihindura ubuzima bw’abaturage.

Ati“ Turasaba abayobozi kuba aba mbere mu bikorerwa abaturage bagatanga urugero rwiza, bakajya kugira icyo basaba abaturage ari uko nabo iwabo babifite! Ntujye gusaba ko bizigamira nawe utabyikoreye, ntusabe abaturage kugira ibyo bahindura nawe ubwawe utabanje kubikora”. Akomeza avuga ko hari Urugero rwiza n’itangiriro rya byinshi bishoboka, ko kandi babonye ko bene iyi mikorere yahindura byinshi.

Muri iyi nama, hahembwe imirenge yitwaye neza harimo; Umurenge wa Bwira na Gatumba bahawe ibihembo byo guhanga udushya, Imiyoborere myiza ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo gukemura ibibazo by’abaturage. Hahembwe kandi utugali twitwaye neza tukabasha gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, buri Mudugudu wahawe Telefoni yo gufasha guhererekanya amakuru.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →