Muhanga: Ndababonye yahamijwe icyaha cyo kwica abana 10 akatirwa gufungwa umwaka 1 n’ihazabu y’ibihumbi 500

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye kuri uyu wa 16 Kanama 2023 rwasomye urubanza ruregwamo Ndababonye Jean Pierre. Yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake bwo kwica abana 10 abataye muri Nyabarongo, ahanishwa gufungwa umwaka umwe (1) no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Ni Urubanza ruherutse kuburanishirizwa mu ruhame tariki ya 8 Kanama 2023 ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro hafi y’aho icyaha cyabereye imbere y’abaturage.

Mu iburana rye, Ndababonye Jean Pierre yaburanye yemera icyaha yashinjwaga n’Ubushinjacyaha cyo gufata abana 13 akabashyira mu bwato bushaje, bwatobotse bwinjiramo amazi bukabarohamisha hagapfamo abana 10 kandi bari bamubwiye ko hagendamo abana batatu gusa, akabirengaho. Mu bana 10 bapfuye harimo abana 2 yari aberere Nyirarume naho abandi 3 bakarokotse.

Mu iburanisha rya mbere, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ndababonye Jean Pierre igihano cyo gufungwa imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 2 bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze. Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye ko atagabanyirizwa ibihano kuko mbere y’ibyabaye yari yaburiwe ariko ntiyumve.

Urukiko rumaze kureba ibi bimenyetso by’Ubushinjacyaha no kuba uregwa yemera icyaha, bwanzuye ko Ndababonye Jean Pierre ahamwa n’Icyaha cyo kwica abana 10 bidaturutse ku bushake, ahanishwa igihano cyo gufungwa igihe kingana n’umwaka umwe (1). Urukiko rwanzuye kandi ko agomba gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda y’Ibihumbi 500. Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwasabaga Miliyoni 2. Soma inkuru yabanje hano;Muhanga: Ndababonye Jean Pierre ukurikiranyweho kuroha abana muri Nyabarongo yatangiye kuburanishwa

Uru rukiko kandi rwanzuye ko Ndababonye Jean Pierre adakwiye gutanga amagarama y’urubanza, rutegeka ko ayasonewe bitewe nuko afunze. Uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’inteko yaburanishije uru rubanza. Urukiko rwibukije ko utishimiye imikirize y’uru rubanzwa yarujuririra mu minsi yagenwe n’itegeko.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →