Kamonyi-Buguri: Abashakanye basabwe kwirinda icyaganisha ku kuvutsanya ubuzima

Abaturage b’Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2023 mu nteko y’abaturage, baganirijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma hamwe n’izindi nzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi. Basabwe kwirinda ibyaha ahubwo bakabana mu mahoro, bagakumira amakimbirane n’intonganya mu muryango. Bibukijwe ko gutanga amakuru ku gihe bifasha gukumira no kwirinda ibyaha. Ni inama n’impanuro bahawe nyuma y’amasaha make umugabo wari umucumbitsi muri aka Kagari yishe umugore we.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yasabye abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’amakimbirane mu muryango, abibutsa ko igihe hari ikitagenda buri umwe akwiye kwegera mugenzi we bakaganira bagamije kubaka, byakwanga bakegera ubuyobozi cyangwa se inshuti z’umuryango aho kujya mu ntonganya cyangwa se mu makimbirane yabakururira ibyago burimo no kuvutsanya ubuzima.

Yaba Polisi na RIB, bibukije abaturage ko bakwiye kuba kure y’icyaha. Babasabye guhunga icyaha baharanira kutagongana n’itegeko.

Yakomeje abibutsa ko uko buri wese yifuza kubaho mu buzima bwiza, ashakisha imibereho n’icyatuma aramuka ndetse akabaho neza, ari nako akwiye kubona ko na mugenzi we ubwo buzima bwiza bwamuryohera, ariko kandi bukaryoha kurusha bafatanije bombi nk’abashakanye.

Gitifu Mandera, yasabye akomeje ababana nk’umugabo n’umugore ko mu gihe babona hari ukutumvikana hagati yabo bakwiye kutabyihererana cyangwa se ngo bashake kubikemuza intonganya n’uko buri umwe abyumva, ko ahubwo mu gihe batabashije guhuza ngo bumvikane bakwiye kugana ubuyobozi bukabafasha cyangwa se bakegera imiryango kugira ngo bafatikanye kugorora ibyabaniniye bombi.

Inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi, bibukije aba baturage ko bakwiye kwirinda ibibakururira mu byaha kuko amategeko atazabura guhana uwo ari we wese ukora icyaha. Babibukije ko gukumira no kwirinda ibyaha bifasha kutagira aho umuntu agonganira n’amategeko. Basabwe kandi gutanga amakuru y’ahari ibitagenda hakiri kare kugira ngo bikumirwe bitabaye kujya guhangana n’ingaruka z’ibyamaze kuba.

Iyi nteko y’Abaturage, yibanze cyane ku kwigisha no gusobanurira abaturage uko bakwiye kwitwara, kubana mu mahoro, gukumira no kwirinda ibyaha mu muryango. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 Umugabo wari umucumbitsi mu Kagari ka Buguri yishe akubise isuka umugore we mu mutwe akamwica.

Soma inkuru y’uko uyu mugabo uvugwa yishe umugore weKamonyi-Buguri: Yishe umugorewe akoresheje isuka, ashatse kwikeba ingoto ngo apfe akunda ubuzima

intyoza

Umwanditsi

Learn More →