Ruhango: Miliyoni zisaga 269 zarokoye ubuzima bw’abatwarwaga n’umugezi w’Akabebya

Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango by’umwihariko Umurenge wa Mbuye na Kinazi, barishimira ikiraro cyuzuye ku mugezi w’Akabebya. Ni umugezi abawuturiye bahamya ko mu myaka yashize watwaye abatari bake mu gihe wabaga wuzuye kubera imvura. Ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abaturage byari byarazambye byagarutse, icyizere cy’iterambere kiriyongera.

Habarurema Valens, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko iki kiraro cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda 269,764,175. Avuga kandi ko cyubatswe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’Umurenge wa Mbuye na Kinazi, ko kandi Akarere kizeza abaturage ko ahagaragara hose ikibazo ubuyobozi bwiteguye kugikemura.

Ikiraro cyakuye abaturage mu bwigunge, kirokora ubuzima bwa benshi bari kuzahagwa.

Gasinzigwa Alexis, ku myaka 64 ni umuturage mu Mudugudu wa Kibanda, Akagari ka Gisari, Umurenge wa Kinazi ari naho yavukiye. Avuga ko mbere yuko iki kiraro cyubakwa bari mu bwigunge ndetse uyu mugezi w’Akabebya ukuzura nti wambukwe n’abagerageje bakagwamo, bakahaburira ubuzima.

Ati“ Mbere rero twari tumerewe nabi cyane! Twari mu bwigunge. Kano Kabebya karuzuraga cyane! Kakuzura nti hagire umuntu wambuka, kakica n’abantu. Waba unyuze nk’aha ng’aha akanya gatoya wambutse wagaruka ugasanga huzuye. Abantu benshi kajyaga kabica rwose! Imvura yaguye twaracumbikaga”. Akomeza avuga ko mu myaka ahamaze, abo azi kahitanye barenga 50. Avuga kandi ko cyera mu 1976 hari akararo gato k’umuzungu abantu bambukiragaho.

Gasinzigwa, avuga ko kubakirwa iki kiraro, uretse kuva mu bwigunge ngo kigiye no kubafasha kwiteza imbere kuko iyo bezaga imyaka baburaga uko bayijyana ku isoko cyangwa se bakabura uko bajya guhahira mu baturanyi, bakagurisha ibyo bejeje bahenzwe bitewe nuko kubona uza kugura imyaka bejeje ahantu hatagendeka byari ikibazo. Ashimira Leta agira ati“ Iyi Leta y’Ubumwe yararebye iratugoboka”.

Amazi yacyangiza yashakiwe inzira.

Habinshuti Edouard, umuturage mu Murenge wa Mbuye avuga ko mbere y’iyubakwa ry’iki kiraro bari mu bwigunge, bari mu bukene bukabije, ko uwezaga byagoraga kubona umuguzi, uwabaga arwaye cyangwa arwaje bakamwohereza ku ivuriro rya Kinazi byagoranaga kuko byasabaga kuzenguruka ahantu Moto nibura yacaga ibihumbi icumi. Ni mu gihe ubu ikiraro kimaze kubakwa igiciro cya Moto ari ibihumbi bibiri cyangwa munsi yayo. Avuga kandi ko hari abana benshi babaga abaswa abandi bakava mu ishuri kuko iyo imvura yagwaga byabangamiraga benshi batabashaga kwambuka.

Avuga ko nko ku babyeyi, urugendo bakoraga bajya kwa muganga rwabavunaga cyane, bamwe bakabyarira nzira ndetse hakaba abo abana bapfiraho. Hari n’abaturage ngo bajyaga banga kujya kwatisha imirima ngo bahinge kuko batabaga bizeye umutekano no kuzabona uko bageza umusaruro mu rugo no ku isoko cyangwa batizeye kubona abaza kubahahira ibyo bejeje.

Ahataragendwaga ubu hasigaye ari Nyabagendwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens asaba abaturage kuba abambere mu kubungabunga iki kiraro bakora ibikorwa bitangiza inkengero z’Umugezi w’Akabebya kugira ngo hakomeze kuba Nyabagendwa. Ni mu gihe kandi bamwe mu baturage, bavuga ko batahirahira bisubiza ahabi bahoze, ko bazarinda aha hantu ndetse ko banabitangiye kuko ubu bateye imbingo bagamije gufata ubutaka.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

6 thoughts on “Ruhango: Miliyoni zisaga 269 zarokoye ubuzima bw’abatwarwaga n’umugezi w’Akabebya

  1. Rulinda September 22, 2023 at 8:14 am

    Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwaduhaye iki kiraro. Ntabwo nari nzi ko cyuzuye. Biranejeje rwose

  2. mukakimenyi September 22, 2023 at 8:16 am

    Wawoooooooooooooo, cya kiraro cyaruzuye weeeee.rwose abayobosi bacu barakoze turabashimira. Kuva mbuye umuntu ajya kinazi byaragoranaga pe. Perezida wacu tuzamutora mu ruhango rwose

  3. Icyimpaye Jeannette September 22, 2023 at 8:21 am

    Ubuyobozi bwakarere ka Ruhango rwose bwakoze neza kuko nibyiza kuyobora abaturage babayeho batekanye kd bishimye.Ruhango ikeye mukomereze aho ntagutezuka kungamba

  4. Icyimpaye Jeannette September 22, 2023 at 8:24 am

    Ubuyobozi bwakarere ka Ruhango rwose bwakoze neza kuko nibyiza kuyobora abaturage babayeho batekanye kd bishimye

  5. IRADUHAYE Alphonse Moise September 22, 2023 at 8:45 am

    Turashimira ubuyobozi bwacu bw’Akarere ka Ruhango bwakoze cyiriya kiraro bwarebye kure kdi bakomereze aho.

  6. Rusine September 22, 2023 at 9:36 am

    tuzamutora twongere tumutore Muzehe wacu dore ibyiza akomeje kutugezaho. iki kiraro kije gikenewe.

Comments are closed.