Kamonyi-Rukoma: Intego yacu si ukujya aho icyaha cyamaze kuba-SP Marie Gorette Uwanyirigira

Igihugu cyawe nta wundi wundi uzakirinda uretse wowe. Cunga urugo rwawe, cunga umuturanyi wawe utange amakuru ku gihe. Wirindira ko umuntu yica undi, ko agira nabi ngo ubone kubivuga. Dufashe gukumira icyaha kitaraba aho kuduha amakuru cyamaze kuba. Ni inama n’impanuro abaturage b’Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Taba na Mwirute bahawe na SP( superintendent of Police) Marie Gorette Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa bya POLISI n’Abaturage( Community Policing) mu karere ka Kamonyi.

Mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, SP Marie Gorette Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage yabwiye abaturage ko bakwiye kumva no kumenya ko inshingano za mbere za Polisi atari ugufata no gufunga abakoze cyangwa abakekwaho ibyaha, ko ahubwo Gukumira aribyo biza ku isonga.

Bamwe mu baturage bitabiriye inteko.

Ati“ Twebwe nk’inzego z’Umutekano ntabwo tugomba kujya aho icyaha cyamaze kuba. Ntabwo twebwe intego yacu ari ukujya aho icyaha cyamaze kuba, ahubwo ni ukugikumira kitaraba. Niba ubona mugenzi wawe muturanye, umugore n’umugabo barara batongana, barara barwana, bivuge kugira ngo twebwe tuze dukumire ko hagira uwica undi, dukumire ko hagira ukomeretsa undi. Niko kazi kacu. Mwe ni muduhe amakuru twebwe dukore akazi”.

SP Marie Gorette Uwanyirigira, yibukije kandi abaturage kwirinda icyo aricyo cyose cyabakururira mu gukora ibyaha. Mu byo yabasabye kwirinda birimo; Ubusinzi, Ubujura, Gufata Abagore n’Abakobwa ku ngufu, Gusambanya Abana, Ubwicanyi Urugomo, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, Amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.

SP Marie Gorette Uwanyirigira, yasabye abaturage gutanga amakuru no kudahishira ikibi.

Yasabye by’umwihariko Urubyiruko kwibuka ko aribo mbaraga Igihugu gifite, aribo kitezemo Abaturage beza n’Abayobozi b’ejo heza, ko ibyo kubigeraho bisaba ko bagira imyitwarire iboneye, bakirinda ubwabo n’imiryango yabo kugira ngo batange imbaraga zabo mu byubaka Igihugu.

Abaturage bitabiriye iyi nteko, muri rusange basabwe kudahishira ikibi cyangwa ukora ikibi kuko ibyo byose bibera mu Isibo, mu Mudugudu, Mukagari aho batuye kandi bigakorwa n’abo bazi kuko ni abana babo, ni Abagabo n’Abagore babo, Abavandimwe, bafite byinshi bahuriyeho aho batuye. Bibukijwe ko icyiza ari ukugira amakenga bakirinda guhishira ukora ikibi uwo ariwe wese kuko birangira yiyangije, akangiza uwamuhishiriye cyangwa se akangiza uwe n’Igihugu muri rusange.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye inteko y’abaturage barimo Dr Nahayo Sylvere, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi.

SP(superintendent of Police) Marie Gorette Uwanyirigira yibukije ko uhishira abakora ikibi, abakora ibyaha ari umufatanyacyaha mu biba byakozwe, ko kandi ibyo akora yiyangiriza ubwe akaba anahemukira Igihugu kuko ntacyo afasha mu iterambere.

Abaturage bacinye akadiho bishimira abayobozi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →