Muhanga: Ntabwo mukwiye guhangana n’abaturage-ACP Rumanzi

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira akarere mu by’umutekano-DASSO ku rwego rw’Igihugu muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, ACP Sam Rumanzi, yabwiye abakozi b’uru rwego-DASSO, ko bakwiye gukora akazi kabo birinda kubangamira umuturage, ko bakwiye kumenya ko ikibabesheje mu kazi ari ugushakira ineza abaturage no mugafatanya nabo kwesa imihigo yo kugera ku iterambere.

Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 27 Nzeli 2023 ubwo yaganiraga nabo ku cyicaro cy’aka karere hagamijwe kubibutsa ko bafite inshingano zo kuba hafi y’abaturage no kubafasha bakabasha kwiteza imbere, ariko nabo bagaharanira ko intego zabo bazigeraho neza.

Mu kiganiro yahaye abagize uru rwego, ACP Rumanzi yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga buri wese uri mu rwego rwunganira Akarere mu mutekano, abibutsa ko bashyizweho kugirango bunganire akarere kandi bafashe abaturage.

Ati: “Umudaso wese agomba gukorera mu nyungu z’umuturage akirinda icyatuma bamutakariza icyizere. Mukwiye kwirinda ingeso zose mbi zabasebya imbere y’abaturage kuko indorerwamu bazakuboneramo niyo bazahora bibuka“.

Akomeza avuga ko Umudaso wataye inshingano ze akarwana n’abaturage cyangwa akagaragaza ingeso zo kurya ruswa no gukingira ikibaba abanyabyaha biba ari ukwiteranya n’abaturage.

Yabasabye gukora neza inshingano uko bigomba, abibutsa ko babikoze batyo ntawabareba nabi. Yabasabye kandi kurwanya ibyaha birimo; Ubujura, Ruswa, Ihohoterwa, Ibiyobyabwenge n’Akarengane kandi aho intege nke zabo zibaye nkeya bakitabaza izindi nzego zikabafasha.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga ushinzwe ibikorwa byo guhuza Polisi n’abaturage, CIP Kamanzi Hassan yibukije ko urwego akorera rwiteguye gukorana nabo ibishoboka byose kugirango haboneke umusaruro mwiza w’ubufatanye kandi ko kwitwara neza no kugira imigenzereze myiza bituma inshingano uhawe uzikora neza.

Yagize Ati” Mwebwe muri ku rwego rw’umurenge ariko ntabwo amakuru mumenya muyatanga neza kandi ngo munayatangire ku gihe. Turabibutsa ko mu gihe utayatangiye ku gihe ntacyo atugezaho. Twebwe nka Polisi twiteguye gufatanya namwe tukanarenzaho ariko dukwiye guhangayika ngo uwakoze icyaha yacitse kandi mwakabaye mukora inshingano zanyu. Mureke dufatanye mu gukumira ibyaha bitaraba kuko iyo byabaye bihindura byinshi mu baturage no mu nzego ugatakarizwa icyizere“.

Umwe mu ba DASSO twaganiriye, yavuze ko bashimira uko bayoborwa ndetse n’ibyo bahabwa n’akarere mu gihe hagitegurwa ibizashingirwaho babongeza amafaranga kandi hakaza n’amabwiriza ngengamyitwarire arimo gutegurwa.

Akomeza avuga ko ubusanzwe ibibazo bitajya bibura, ko bahura nabyo ariko kandi bakabigeza ku nzego zibayobora bakabasha kubafasha kubikemura. Ahamya ko n’imihigo bafite igenda neza nubwo bagifite imbogamizi z’ibikoresho mu mirenge ariko bizeye ko bazabasha kubihabwa.

Umuhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, Bihire Thierry avuga ko nta kibazo gikomeye kijyanye n’imyitwarire kiragaragara ngo kibe cyatuma umwe muribo yirukanwa. Ahamya kandi ko n’ugaragaje imyitwarire idakwiye aganirizwa akabasha guhinduka kandi agakora inshingano ze.

Mu karere ka Muhanga habarurwa abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano (Dasso) bagera 102 bari mu murenge yose uko ari 12. Barimo ab’igitsina Gore 33 n’abagabo 69.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Ntabwo mukwiye guhangana n’abaturage-ACP Rumanzi

  1. Thom blaise October 1, 2023 at 8:25 pm

    Ariko ni gute umuntu yahagararira urwego atabarizwamo ntabwo iyi DASSO yagira imibereho myiza igihe igihagarariwe nutayibarirwamo urugero KABERA yavugiraga Polisi kuko ariho yabarirwaga kandi nawe yabaga yivugira ubwe rero kugirango ruriya rwego rukomere uruhagarariye akwiye kuba arubarizwamo bityo agaharanira imibereho yabarugize niterambere ryarwo.

Comments are closed.