JENOSIDE: Basabose Pierre uvugwa kuba umunyamigabane ukomeye muri RTLM yavuze ko n’iyo Radio atayizi

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, umunsi wa Gatatu w’urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho bari kuburanira mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, ubushinjacyaha bwagaragarije inteko iburanisha ko mu gihe Basabose Pierre yabazwaga ku kuba umunyamigabane muri RTLM, yavuze ko iyo Radiyo atayizi.

Kuri uyu munsi wa Gatatu w’urubanza, iburanisha ryatangiye ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo gukomeza gusobanura ibyo abaregwa bakurikiranyweho. Buvuga ku kuba Basabose Pierre yari umwe mu banyamigabane ukomeye wa Radiyo RTLM( hari urutonde agaragaraho nk’uwa kabiri watanze menshi), Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa rye, Basabose Pierre yavuze ko iyo Radiyo atigeze ayimenya, ko bityo rero nta n’igabane yigeze afatamo.

Bwakomeje bubwira inteko iburanisha ko Basabose Pierre yavuze ko yavuye mu mujyi wa Kigali ubwo Jenoside yatangiraga ari kumwe n’umugore we n’abana be 6, berekeje ku Gisenyi, Jenoside ikaba yararangiye atongeye kugaruka I Kigali. Yavuze kandi ko ubwo yari i Nairobi muri Kenya mu 1995, Abahutu bahagaritse imodoka yari arimo bakamwiba ibihumbi 63 by’Amadorali ndetse bakamugirira nabi ku buryo yamaze ukwezi mu bitaro.

Ubushinjacyaha kandi buvaga ko mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bahungu ba Basabose Pierre uba mu mahanga, yavuze ko umubyeyi we nta ruhare yigeze agira mu bwicanyi, ko ari umubyeyi mwiza, ko ahubwo ikibazo afitanye n’u Rwanda ari uko yari umukire, imitungo ye ikaba kuri ubu yarafatiriwe.

Umwe mu banyamategeko( avocat) b’Uruhande ruregera indishyi, avuga ko ibyaha byakoze n’abaregwa ari ibyaha ndengakamere, ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 bishwe urw’agashinyaguro, ko hari abatawe mu mazi, hari abafashwe ku ngufu. Ku bw’uyu munyamategeko, avuga ko igihe cyo gutanga ubuhamya aba ari igihe gikomeye ku barokotse, ko icyo bategereje ku rukiko ari uguhabwa Ubutabera.

Uruhande ruregera indishyi ruvuga Kandi ko muri iki gihe cy’urubanza, ubukana bw’ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’interahamwe bukwiye kumvikana neza. Interahamwe ngo n’umutwe washinzwe n’ishyaka ryari ku butegetsi MRND. Ko uyu mutwe watangiye ugizwe n’urubyiruko nyuma hazamo n’ibindi byiciro by’abaturage, aho abo bose bigishijwe ubugome, urwango, bahabwa imyitozo ndetse bigishwa gukoresha imbunda, bahabwa n’ibindi bikoresho birimo imipanga.

Muri uru rubanza kuri uyu munsi wa Gatatu, abahagarariye abaregera indishyi( parti civil), babajije Perezida w’inteko iburanisha niba hatabaho gutandukanya urubanza rw’aba bagabo bombi; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin mu gihe bigaragaye ko ubuzima bwa Basabose bukomeje kutamera neza.

Gusa ku ruhande rw’ubushinjacyaha buvuga ko nta mpamvu ihari yo kudakomeza urubanza kuko Basabose Pierre yagize umwanya uhagije wo kubazwa ku byo aregwa, ko igisigaye ari amategeko ahari yemera ko nubwo uregwa yaba arwaye urubanza rwe rwakomeza agahagararirwa n’umwunganizi we kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe.

Ni mu gihe Perezida w’Inteko iburanisha uru rubanza we avuga ko raporo ziva ku muganga ukurikirana Basabose Pierre zigaragaza ko ubuzima bwe bugenda burushaho kumera nabi. Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha gikomeye, ko hadakurikiranwa gusa abakoze igikorwa cyo kwica, ahubwo hanakurikiranwa abagize uruhare mu gushishikariza abandi kwica.

Uru rutonde rw’abanyamigabane muri RTLM rubaye impamo, Basabose Pierre yaba yari umwe mu bakomeye mo.

Imyaka myinshi Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin babaye muri iki Gihugu cy’U Bubiligi ngo niyo iha Ubutabera bw’iki Gihugu uburenganzira bwo kubakurikirana cyane ko nta n’amasezerano yo guhererekanya Abanyabyaha ari hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.

Soma hano inkuru yabanje:JENOSIDE: Kumenyana, Gukorera ibyaha hamwe kwa Basabose na Twahirwa byabaye imvano yo guhuriza hamwe Dosiye yabo

Munyaneza Theogene 

Umwanditsi

Learn More →