Rukoma: Ukekwaho kwica Mukarusi Rozariya w’imyaka 69 yarashwe mu kico mu rukerera

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, mu Muduguru wa Kigarama, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi yarashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko ahita apfa. Yitwa Ndahimana Alexis akaba ariwe ukekwaho kwica anize umukecuru Mukarusi Rozariya.

Amakuru yizewe intyoza.com ihawe n’abaturage ba Rukoma aharasiwe uyu musore, bavuga ko yazanywe n’inzego z’Umutekano aho bikekwa ko yakoreye icyaha. Bavuga ko babwiwe ko yashatse gucika Polisi, irasa mu kirere nti yahagarara, aho kumureka ngo acike batazi ibindi yakora bamurasa mu kico arapfa.

Aya makuru kandi y’iraswa ry’uyu musore, yemezwa na Mandera Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma wabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uwarashwe yitwa Ndahimana Alexis akaba yarigeze gukora mu rugo rwa Nyakwigendera Rozariya, akaba kandi ariwe wakekwagaho kumwica.

Gitifu Mandera, avuga ko nyuma y’urupfu rwa Mukarusi Rozariya inzego z’umutekano zakomeje gukora iperereza zishakisha abagize uruhare mu ku mwica. Mu bafashwe harimo uyu Ndahimana Alexis wigeze gukorera Rozariya nk’umukozi wo mu rugo, akaba kandi ngo yanemeraga ko ari we wamwishe.

Mu kwica Mukarusi Rozariya, ngo yamutwaye amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda(200,000Frws) ndetse aniba ibishyimbo ari byo yari yazanywe ngo yerekane aho yabihishe nyuma yo kubikura mu rugo rwa Nyakwigendera yari amaze kwica(nk’uko bivugwa).

Uyu Ndahimana Alexis warashwe agapfa, akomoka mu Kagari ka Bitare, Umudugudu wa Kokobe, Umurenge wa Karama ho mu Karere ka Kamonyi.

Nyuma y’iraswa rya Ndahimana Alexis, muri iki gitondo ubuyobozi bwakoranye inama n’abaturage. Aho yarasiwe ni hafi y’aho akekwa kwicira Mukarusi Rozariya. Abaturage basabwe kwirinda ibyaha, kwirinda ubuhemu ubwo aribwo bwose byaba kwica cyangwa se ubundi bwose kuko ntawe bihira kabone n’iyo uwabikoze yatinda gufatwa.

Bibukijwe ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye gushakisha uwo ariwe wese wakora icyaha zikamufata. Abaturage kandi babwiwe ko gutanga amakuru hakiri kare bifasha gukumira no kurwanya ibyaha. Babwiwe ko uwibwira ko azakora ibyaha akihisha bitazamuhira, ko amaherezo azafatwa akaryozwa ibyo yakoze.

Soma hano inkuru yabanje y’urupfu rwa Mukarusi Rozariya;Kamonyi-Rukoma: Umukecuru w’imyaka 69 yishwe, DASSO ategwa n’amabandi aramukomeretsa

Umurambo wa Nyakwigendera Ndahimana Alexis wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma, aho utegerejwe gupimwa.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →